RFL
Kigali

Umukobwa wa Barack Obama, Malia agiye kuyobora filime ye ya mbere

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:5/04/2023 12:32
0


Umukinnyi wa filime, Donald Glover, yatangaje ko Malia Obama, umukobwa mukuru wa Barack Obama, agiye kuyobora filime ye ya mbere izatunganyirizwa muri Gilga.



Ubwo yari mu kiganiro na GQ cyagiye hanze ku ya 4 Mata, Donald Glover uzwi nka Childish Gambino, yagize ati "Ikintu cya mbere nakoze ni ukumubwira ko ibi azabikora rimwe 'nk'umukobwa wa Obama, nukora filime mbi, izagukurikirana.' "

Nubwo nta makuru arambuye baratangaza kuri uyu mushinga wa filime, gusa Malia sibwo bwa mbere azaba ayoboye filime kuko yagiye akorana bya hafi na Donald kuri filime y'uruherekane ya 'Swarm' yakurikiye Dre yakinwemo na  Dominique Fishback.

Janine Nabers wandikanye Swarm na Malia aganira na Entertainment Tonight yagize ati " Imwe mu mirongo yanditse ntisanzwe gusa yari myiza kandi ishimishije." yakomeje agira ati " Ni umwanditsi mwiza, atanga ibitekerezo byinshi, mu byukuri ashyira imbaraga mu bihangano bye."

Nabers yabwiye Vanity Fair ko Malia mu kazi adafatwa bitandukanye n'abandi agira ati " Ntabwo tujya tumworohereza kuko yenda ari umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Amerika. Ni umukobwa wiyoroheje, usabana mbese nta kibazo gihari."

Impano ya Malia yagaragariye muri filime Swarm yandikanye na Janine ndetse aracyafite imishinga myinshi imbere yo gukora nkuko Janine yabitangaje agira ati" (Malia) ni umuntu ufite ibintu byinshi byiza azakora mu gihe kiri imbere, imyandikire ye ni myiza."

Amalia Obama agiye kuyobora filime ye ya mbere izatunganywa na Donald Glover






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND