RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku byamamare muri sinema ya Nigeria byitabiriye RIMA

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/04/2023 20:43
0


Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Mata, Rwanda International Movie Awards yatanze ibihembo ku bakinnyi ba filime bo mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu bya Afurika, mu birori byitabiriwe n'abakinnyi n'abayobozi ba filime bazwi by'umwihariko mu gihugu cya Nigeria. 



Nk'uko byagaragaye mu kwinjira mu cyumba kiri mu nyubako ya Crown Hotel Nyarutarama ahatangiwe ibi bihembo, abakinnyi ba sinema nyarwanda bagaragarijwe ibyishimo bikomeye biherekejwe n'amashyi, gusa bigeze mu kwinjira kwa bano ba Nigeria wasangaga abantu babareba nk'abatabazi. 

Uko ibirori byarimbanyaga abanyarwanda bagiye basobanukirwa iby’aba ba Nigeria bari bicaye ku meza amwe na Alliah Cool wateguye ndetse agatumira ibi byamamare byo mu gihugu cya Nigeria - nyuma yo kwerekana amashusho mato mato ya zimwe muri filime zikomeye muri Afurika bakinnyemo.

Gusa bitabujije ko hari benshi na nyuma bakomeje kwibaza iby’aba bakinnyi ba filime baturutse muri Nigeria ndetse bagahabwa ibihembo bitandukanye, barimo RMD, Ik Ogbonna, Ini Edo na Emmanuel Ejekwu uzwi cyane nka Mr Funny Sabinus. 

1. Richard Mofe-Damijo 


Richard Eyimofe Evans Mofe-Damijo uzwi cyane ku izina rya RMD, yavutse ku itariki ya 6 Kamena 1961, akaba ari umukinnyi n'umuyobozi wa filime muri Nigeria ndetse yabaye umunyamakuru, umunyamategeko na komiseri ushinzwe Umuco n'Ubukerarugendo mu ntara ya Delta mu mwaka wa 2009.

Mofe-Damijo wavukiye mu bwami bwa Udu mu ntara ya Delta mu gihugu cya Nigeria, yize ibijyanye no gukina ikinamico muri Kaminuza yo muri Benin, agaruka muri Nigeria aho yongeye kwiga ibijyanye n'amategeko muri Kaminuza ya Lagos, aharangiriza mu mwaka wa 2004.

Mofe Damijo yakoze itangazamakuru, arivamo yerekeza mu gukina sinema. Zimwe muri filime zakunzwe yagaragayemo harimo 'Fine Wine', 'Castle and Castle', 'Chief Daddy', ' The wedding Party' ndetse na filime z'uruhererekane nka 'Far From Home', 'Shanty Town' n'izindi. 


Mofeda yagiye atsindira ibihembo muri sinema nyafurika birimo icy'umwirabura wazamuye sinema yaherewe muri Ghana, icy'umukinnyi mwiza yahawe na African Movie Academy Awards muri 2005, ndetse yongera kumuha icy'umukinnyi mwiza w'ibihe byose. 

Ku wa Gatandatu Mofe-Damijo yahawe igihembo cy'umunyabigwi muri sinema nyafurika na Rwanda International Movie Awards.

Mu buzima bwite bwe, RMD afite ubutunzi bungana na miliyari 18 z'amanyarwanda, yashakanye n'umunyamakuru May Ellen- Ezekiel waje gupfa mu mwaka wa 1996 bafitanye abana batatu, nyuma ashakana na Jumobi Adegbesan wahoze ari umunyamakuru kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo bafitanye abana babiri. 

2. Ik Ogbonna 


Ikechukwu Mitchel Ogbonna uzwi cyane ku izina rya Ik Ogbonna yavutse ku itariki ya 11 Mutarama 1984, akaba ari umunyamideli, umunyamakuru ndetse akaba n'umukinnyi wa filime w'umuhanga wamenyekanye cyane muri filime z'urukundo muri Nigeria.

Ogbonna yize ibijyanye na Sociology muri Kaminuza ya Lagos, aho yasoje atangira umwuga wo gukina filime za Nollywood mu mwaka wa 2013. Ogbonna yagaragaye muri filime zo muri Nigeria na Ghana zirenga 100, muri zo harimo 'Unroyal', 'Lagos Real Fake Love', 'Away Back Home', 'Leg Over', 'Excess Luggage' n'izindi. 

Nk’uko twabigarutseho hejuru, Ogbonna afatwa nk'igikomangoma cy'imideli muri Afurika by'umwihariko muri Nigeria, nk’uko byanagaragaye mu mwambaro ufite 'Design' idasanzwe yaserukanye mu itangwa ry'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards.


Ogbonna yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo icy'umukinnyi mwiza muri Africa Movie Academy Award, icy'umukinnyi mushya mwiza muri African Magic Viewer's Choice Award, ndetse mu ijoro ryo kuwa Gatandatu yatsindiye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umugabo muri Afurika muri Rwanda International Movie Awards.

Mu buzima busanzwe bwe, Ik Ogbonna afite akayabo ka miliyoni esheshatu z'amanyarwanda, yakundanye na Juliette Ibrahim batandukana akora ubukwe n'umunyamideri ukomoka muri Colombia, Sonia Morales, baje nawe gutandukana bafitanye umwana w'umuhungu umwe, wiyongera ku mukobwa yabyaranye na Sonia Columbus. 


3. Ini Edo


Iniobong Edo Ekim uzwi cyane ku Izina rya Ini Edo yavutse ku itariki ya 23 Mata 1982, akaba ari umukinnyikazi wa filime mu gihugu cya Nigeria, ndetse yabaye umwe mu rubyiruko rwatowe na UN mu gukurikirana gahunda yo gutuza heza no kurusha guteza imbere imijyi iri mu nzira y'amajyambere ku mugabane wa Afurika.

Ini Edo wavukiye mu ntara ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria kuri Nyina w'umwalimukazi na Se wari umuvugabutumwa, yize ibijyanye no gukina ikinamico muri Kaminuza ya Uyo, muri 2014 ajya kwiga ibijyanye n'amategeko muri Kaminuza ya National Open yo muri Nigeria. 

Ini yatangiye umwuga wo gukina filime muri 2000 kuri ubu akaba amaze gukina muri filime zirenga 100, zirimo 'Shanty Town' yahuriyemo na RMD. Ini yahawe ibihembo bitandukanye birimo icy'umukinnyi w'umugore mwiza yahawe na Africa Movie Academy Awards, ku mukino yakinnye muri 'While You Slept' ari nacyo yongeye guhabwa na Rwanda International Movie Awards.

Ini Edo (Ibumoso) aganira na Alliah Cool (Iburyo)

Mu mwaka wa 2021, uyu mukinnyi yatangije sosiyeti yise ' Secrets of April' ikora imideli igacuruza n'ibikoresho byongera ubwiza. Kuri ubu kandi ahagarariye Ikigo kitegamiye kuri Leta, gishinzwe kuzamura imikorere y'inzego za demokarasi muri Nigeria kizwi nka National Democratic Institute. 

Mu buzima bwe bwite Ini Edo afite akayabo ka miliyari eshanu z'amanyarwanda. Mu mwaka wa 2008, Ini yashakanye na rwiyemezamirimo w'umunyamerika, baza gutandukana muri 2014 nyuma y'imyaka itandatu babana, ndetse yaje kwibaruka umwana we wa mbere muri 2021.

4. Mr Funny Sabinus  


Chukwuemeka Emmanuel Ejekwu uzwi cyane ku izina rya Mr Funny cyangwa Oga Sabinus ni umukinnyi n'umuhimbyi wa filime (Content Creator), akaba n'umunyarwenya uzwi cyane mu ma videwo akora y'ubuzima butandukanye bubawemo n'abanya-nigeria mu buryo bwo gusetsa, asangiza ku rubuga rwa Instagram.

Mr Funny yavutse ku itariki ya 30 Mutarama 1995, muri Port Harcourt mu ntara ya Rivers, yiga ibijyanye n'itumanaho muri Kaminuza ya Port Harcourt. Nk'uko ikinyamakuru Naijabionet kibitangaza, Sabinus yatangiye gukina urwenya yigana Mr Ibu na Charles Inojie nka bamwe mu banyarwenya yakundaga.

Gukina filime z'urwenya byamuhesheje ibihembo birimo GAGE, n'igihembo cy’umunyarwenya mwiza ukorera ku mbuga nkoranyambaga, n'umuhimbyi mwiza (Content Creator) muri AMVCA ari nacyo gihembo yongeye guhabwa muri Rwanda International Movie Awards.

Mu buzima bwe bwite Mr Funny afite akayabo ka miliyoni zirenga eshanu z'amanyarwanda, akaba yarashakanye na Ciana Chipman, bazanye mu Rwanda aho yari yitabiriye RIMA. 


Umugore wa Mr Funny, Ciana Chapman ari mu bitabiriye ibihembo bya RIMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND