RFL
Kigali

Icyo wamenya ku munsi mpuzamahanga wo kubeshya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/04/2023 12:09
0


Umunsi mpuzamahanga witiriwe 'umunsi wo kubeshya', uba rimwe buri mwaka buri kuwa 1 Mata. Ni umunsi wihariye kandi utangaje abantu benshi bizihiza.



Kuri uyu munsi hakunze kubaho gutebya cyane, kugera n'aho umuntu umubwira ikintu cya nyacyo ariko akanga kucyemera akeka ko umubeshya.

Nk'uko bisanzwe iyo umuntu akubeshye, uramurakarira ariko kuri uyu munsi habonekana kwisanzura maze umuntu akaba yabeshya, yafatwa ntahanwe cyangwa ngo bamurakarire.

Ariko kandi si bose bawizihiza, dore kandi ko amategeko y'ibihugu bimwe na bimwe usanga atawemera. Ibi rero bikaba biba hagati y'abantu cyane cyane incuti basa n'aho bakina nk'uko tubicyesha Happydays365.

“Ikinyoma gishobora kuzenguruka isi yose mu gihe ukuri kuguma ku nkweto z'ako”. Byavuzwe na 'Charles Spurgeon'.

Amateka y'umunsi mpuzamahanga wo kubeshya

Umunsi wo kubeshya waramamaye ariko impamvu nyamukuru yo kuwizihiza ntiramenyekana. Ariko uyu munsi, hakekwa ko washyiriweho gukwirakwiza ukuri cyangwa bikaba ari ugufasha kubeshya bidafite kuza kwicuza nyuma. Ariko byose bikaba ari ukwishimisha.

Ibindi byizihizwa ku itariki ya 4 Mata harimo: Umunsi mpuzamahanga wa Caroti, Umunsi mpuzamahanga wo kuzenguruka ibintu, Umunsi mpuzamahanga w'ibintu by'agatangaza, umunsi mpuzamahanga w'imbeba n'umunsi mpuzamahanga wa Vitamine C.

Ni gute ushobora kwizihiza uyu munsi

Kuri uyu munsi uba ugomba gukina n'incuti zawe icyo bita puranke (prank), muterana ubuse ariko mu buryo budateza ibibazo, ugahishurira abandi ibyo waba warababeshye mu gihe cyashize;

Ushobora no gupositinga usangiza abandi icyo wakoze kuri uyu munsi wo kubeshya, ariko kigaragara mu buryo bushimishije. Ariko icyaba cyose ni ngombwa ko umuntu yumva ingaruka zo kubeshya.


Umwanditsi: Nigabe Emmanuel - inyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND