RFL
Kigali

Umujyi wa Musanze waje mu bice nyaburanga byo gusurwa ku Isi

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:31/03/2023 11:40
0


Umujyi wa Musanze waje mu bice nyaburanga kandi biteye amatsiko kubisura ku Isi, mu rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru 'Time' cyo muri Amerika.



Musanze ni umwe mu mijyi minini iri mu Majyaruguru y'u Rwanda, ni mu gihe cy'isaha imwe uvuye mu murwa mukuru wa Kigali. 

Umujyi wa Musanze kandi ukwerekeza muri Pariki y'Ibirunga icumbikiye umubare munini w'ingagi zisurwa na ba mukerarugendo benshi baturutse mu bice bitandukanye by'Isi.

Mu rutonde rw'ibice nyaburanga kandi biteye amatsiko kubisura rwakozwe n'ikinyamakuru 'Time' gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini muri Leta ya New York - cyashyize umujyi wa Musanze mu bice nyaburanga bikwiye gusurwa ku Isi, bagendeye ku byiza bitandukanye uhasanga.

Ibi byiza nyaburanga biri mu karere ka Musanze harimo Pariki y'ibirunga icumbikiye ingagi zakira umubarere munini wa ba mukerarugendo. Kwinjira muri iyi pariki bigera mu madorari 1,500$, aya mafaranga aba yakusanyijwe akaba yifashishwa mu kwita ku buzima bwiza bw'izi ngagi zo mu birunga.

Nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ibidukikije, biteganyijwe ko pariki y'ibirunga izaba imaze kwagurwa ku kigero cya 23% muri 2017, kugira ngo bifashe mu kugabanya ibibazo biteranya abaturiye iyi pariki n'inyamaswa ziyibamo, ndetse irusheho kubyarira umusaruro imirenge iherereyemo irimo Nyange na Kinigi.

Ibindi byiza nyaburanga usanga muri Musanze harimo ikigo cya Ellen DeGeneres Campus of Dian Fossey cyashinzwe mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi zo mu birunga, tutibagiwe kandi n'ahantu heza ho kurara, imbyino gakondo ziherekanirwa, ibiyaga nka Ruhondo na Burera n'ibindi byiza byinshi.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Madamu Yolande Makolo yasangije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter agaragaza ishema atewe no kuba umujyi nka Musanze warashimiwe ibyiza nyaburanga ufite, agira ati "Mu gihe byaba byaragucitse, Musanze yashyizwe mu bice nyaburanga byo gusurwa na Time Magazine, ndetse yashimye ibyiza birenze ingagi gusa."

Time Magazine yashyize umujyi wa Musanze mu duce nyaburanga two gusurwa ku Isi

Musanze yaje mu bice nyaburanga byo gusura ku Isi

I Musanze uhasanga Pariki y'igihugu y'ibirunga icumbikiye ingagi 

Musanze uhasanga ikigo cya Ellen DeGeneres gikora ubushakashatsi ku ngagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND