Abana biga ku ishuri rya ‘House Of Children School’ riherereye mu Karere ka Rubavu, basoje amasomo y’igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022- 2023.
Mu
muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30
Werurwe 2023 mu ishuri rya House of Children School riherereye mu kigo cya
Ubumwe Community Center i Rubavu, abanyeshuri bahiga basoje igihembwe cya
kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.
Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bongeye kwibutswa ko atari umwanya wo kureka abana ngo bajye hirya no hino, ahubwo ko ari umwanya mwiza wo kubafasha gusubiramo ibyo bize mu bihembwe bibiri bitambutse n’indi myaka yashize.
Ibi byemejwe n’umuyobozi
w’iri shuri Nsimiyimana Justin, wagaragaje ko bazakomeza gufasha abana bahiga
gusubiramo amasomo yabo muri iki gihe cy’ibiruhuko.
Yvuze ko abana bose bazajya bagaruka kuri iri shuri mu gihe cya mbere ya saa sita mu minsi yose y’akazi.
Ati: “Babyeyi dufatanyije kurera, tubashimiye uko dukomeje gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi mu kigo cyacu. Iki gihembwe dushoje abana bitwaye neza ku rwego rushimishije.
Ubu rero n’ubwo ari umwanya
w’ibiruhuko, twe tuzakomeza kubana n’abana tubigisha cyane cyane mbere ya saa
sita mu minsi isanzwe y’akazi, ni ukuvuga ko abana muzajya mubana nabo nyuma ya
saa sita n’iminsi y’impera z’icyumweru”.
House of Children School ni ikigo giherereye mu
karere ka Rubavu, gifite umwihariko wo kugira uburezi budaheza. Ugereranyije
n’igihembwe cya mbere, bigaragara ko ijanisha ry’umubare w’amanota
y’abanyeshuri yazamutse cyane, muri iki gihembwe cya kabiri.
Bamwe
mu banyeshuri ndetse n’abarimu bahigisha, bagaragaje ko iki gihembwe cyagenze
neza bavuga ko mu gihembwe cya Gatatu barushaho gukora cyane.
TANGA IGITECYEREZO