RFL
Kigali

Emmas & Salem bakoze indirimbo ya Pasika nyuma yo kwibaruka umuhungu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2023 15:04
0


Itsinda rya Emmas & Salem ryashyize hanze indirimbo nshya yinjiza abakristo muri Pasika izaba tariki 09 Mata 2023, akaba ari indirimbo bise "Inkuru nziza" yasohokanye n'amashusho yayo.



Emmas yabwiye inyaRwanda aho bakuye inganzo y'iyi ndirimbo yabo nshya bise "Inkuru nziza". Ati: "Byakomotse mu gitabo cy'Abafilipi 2:6-8. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa.

Ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu. Yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba".

Emmas & Salem bamaze iminsi micye bibarutse umwana w'umuhungu bise Ián, batangaje ko iyi ndirimbo yabo nshya ivuga ku rukundo rutangaje rwa Yesu aho yatuye imitwaro y'ibyaha bya bose nuko agahindura urupfu ubusa ku bizera. 

Aragira ati "Urupfu ntabwo bikiri igihano ku bizera ahubwo ni irembo ritwinjiza mu buzima bw'ibyishimo bidashira. Abamwizera bose, bafite ubugingo buhoraho. Iyo turi bazima, turi ab’abaKristo. Ni yo dupfuye, turi abe. Kubaho ni Kristo no gupfa ni Krist".

Emmas & Salem ni itsinda ry'umugabo n'umugore batuye ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada. Amazina yabo asanzwe ni Emmanuel Rwagasore (Emmas) ndetse na Salem Rwagasore (Salem). Bamaze gukora indirimbo 10 zirimo "Ushimwe" bakoranye na Nice Ndatabaye.


Emmanuel Rwagasore umwe mu bagize itsinda Emmas & Salem


Emmas & Salem bamaze gukora indirimbo 10

REBA INDIRIMBO NSHYA "INKURU NZIZA" YA EMMAS & SALEM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND