Si kenshi inkuru nk’izi zishyirwa hanze, gusa hari ubwo byanga mu nda ya nyiri ubwite, agahitamo kugisha inama ahantu hatandukanye.
Umugore yagaragaje ko umukobwa bavukana (Murumuna we), yamuciye inyuma we n’umugabo we bararyamana mu gihe atari ahari, none kugeza
ubu murumuna we atwite impanga z’umugabo we. Uyu mugore aragisha inama akibaza
uko yabigenza.
Yagize ati: ”Ndi umugore w’umugabo kandi twari tubanye neza kuko umugabo wanjye dufitanye abana 3 tubana mu rugo hamwe na murumuna wanjye ndetse n’umukozi wacu. Bitewe n’akazi nkora ka buri munsi, umugabo wanjye niwe ukunda kuba uhari akita no ku mirimo yo mu rugo na cyane ko dufite imirima hafi yo mu rugo ku buryo ariyo yitaho.
Mu minsi ishize rero nageze mu rugo ninjiye mu cyumba
cya murumuna wanjye nsanga arimo kuruka ari no kurira. Naramwegereye
ndamuganiriza aza kumbwira ko atwite ndetse ambwira ko atwite inda y’umugabo
wanjye, ampishurira ko yamufashe ku ngufu akabura aho ahera ataka kuko yari
yamuteye ubwoba akamubuza no kuzamena iryo banga.
Uwo mwanya nabuze aho mpera, mbura imbaraga zo
kumpagurutsa aho, mbura epfo na ruguru, ndangije ndahaguruka njya kureba umugabo
wanjye, ndamwicaza, ndamubaza neza kugira ngo nawe abinyemerere”.
Uyu mugore yagaragaje ko akigera imbere y’umugabo we nta kibazo bari bafitanye gusa akimubwira ibyo gutwita kwa murumuna we yahise arakara amera nk’intare ishonje, mbese amusamira hejuru.
Ati: ”Umwanya
nahingukije iby’uko murumuna wanjye atwite, ni wo mwanya umugabo wanjye yahise
arakariraho amera nk’intare. Yarandakariye aranzimya neza ku buryo nabuze icyo
nkora”.
Ubu rero ndagisha inama, mumfashe mumbwire uyu mugabo mukorere iki ? Ese uyu mwanya mfashe murumuna wanjye iki ko namaze kumirwa?".
Uretse uyu mugore ibi byabayeho, inkuru nk’izi zibera mu ngo bikarangira ari
ibanga ribyaye amahari n’amakimbirane, inama mutanga zizafasha n’abandi bahura
n’iki kibazo.
Uramutse ushaka kuduha ibitekerezo cyangwa kutugezaho
inkuru yawe igisha inama, watwandikira kuri Email yacu info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO