RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ikigega RNIT agamije kwizigamira - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/03/2023 20:07
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports n'ikigo cyo kuzigama RNIT Iterambere Found bagiranye amasezerano y'umwaka umwe agamije gufata abakinnyi n'abafana ba Rayon Sports kwizigamira ejo hazaza.



Uyu muhango wari urimo n'amahugurwa y'uburyo iki kigega gikora, wabereye mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo, ndetse witabirwa n'abakinnyi b'ikipe y'abagabo na Rayon Sports y'abagore.

Abakinnyi basobanuriwe uburyo iki kigega cya RNIT Iterambere Found gikora ndetse n'ibyiza byo gushyiramo amafaranga wizigamira.

Ruziga Emmanuel Masantura ushinzwe imenyekanisha bikorwa n'ubucuruzi mu kigega RNIT Iterambere Found, yavuze ko iki gikorwa bakoze kije guhindura byinshi. 

Yagize ati "Iki gikorwa kije guhindura mu mikino aho bigiye kuva mu kwishimisha gusa, bikagera no mu bintu bihindura ubuzima bw'umuntu. Ubufatanye twagiranye na Rayon Sports bwavuye ku gitekerezo cyazanwe n'abayobozi bayo, dusanga natwe uwo mushinga wadufasha kugera ku ntego zacu, bituma duhuriza hamwe tugirana amasezerano y'umwaka."

Ruziga kandi yakomeje avuga ko iki gikorwa kizagera no kubafana ba Rayon Sports. "Ubu bufatanye bureba imibereho y'abakinnyi, uburyo babayeho uyu munsi ndetse no gutekereza uburyo bagomba kubaho ejo. Ibi bizagenda bigere no mu bafana ba Rayon Sports nabo bakagira umuco wo kwizigamira."

Ruziga yemeza ko uko wizigamye ndetse bikazaba ngomba ko ukenera amafaranga yawe, bayaguhana inyungu iri hejuru ya 11% 

Namenye Patrick umunyamabanga wa Rayon Sports wari uhagarariye iyi kipe, yavuze ko ari bo bazanye igitekerezo cyo kwegera RNIT Iterambere Found babasaba ko bakorana ndetse babyumva vuba. 

Namenye yakomeje avuga ko "usibye kuba baratwumvise vuba, ariko ubuyobozi bw'iki kigega basanze umushinga wacu ujyana n'intego zabo ndetse ko natwe nka Rayon Sports mu mirongo yabo tugomba kuba turimo."

Namenye Patrick wari uhagarariye Rayon Sports muri iki gikorwa 

Namenye Patrick yasobanuye ko ikigega cya RNIT Iterambere Found kizabaha amikoro, mu gihe Rayon Sports izabafasha guhugura no gufasha abanyarwanda gusobanukirwa kwizigamira icyo ari cyo.  Rayon Sports kandi izafasha iki kigega gushyira mu ngiro umuco wo kwizigamira, ariyo mpamvu yatangije gahunda y'Umurayon wizigamira."

Muvandimwe JMV umukinnyi wa Rayon Sports ukina kuri gatatu, yashimiye iki kigega avuga ko nk'umukinnyi aba akeneye ubwizigame.  Ati "Twishimiye uburyo twasobanuriwe ibyiza byo kwizigama". 

"Nk'umukinnyi tuba dufite igihe cyo gukina kitarenga kandi nyuma yaho tugakomeza gukenera amafaranga. Amahugurwa duhawe twese yatunyuze kandi twiteguye gutangira guzigama amwe mu bafaranga yacu mu kigega RNIT Iterambere Found kugira ngo mu bihe biri imbere kizatugoboke.”

Rwanda National Investment Trust Ltd, ni ikigega gishinzwe gucunga ibigega by'ishoramari bikomatanyije. Iki kigo kandi cyashyizweho na Leta muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo guteza imbere umuco wo kuzigama no gushora imari hanatezwa imbere isoko ry'imari n'imigabane.

Kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Found ntabwo bigoye kuko wuzuza inyandiko isaba gushora imari mu kigega, waba uri umunyarwanda ugatanga fotokopi y'indangamuntu yawe cyangwa waba uri umunyamahanga ugatanga passport yawe, ubundi ugashyiraho amafaranga yawe ukoresheje bank imwe mu zikorana n'iki kigega, cyangwa ugakoresha uburyo bwa telefone ukanda akanyenyeri 182 akanyenyeri 8 akanyenyeri 1 akanyenyeri 000800 ugakanda urwego (*182*8*1*000800#).


Imanizabayo ufite ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri mu bagore, aha yarimo abitsa amafanga ye mu kigega 

Rafael Osaluwe abwira Mucyo Didier ati 'ayanjye namaze kuyizigama' 

Ndekwe Felix nawe nyuma yo gusoma imikorere y'ikigega yahise atangira inzira yo kwizigama 

Haringingo umutoza wa Rayon Sports akurikiranye amahugurwa 

Hahise hatangizwa gahunda y'umureyo wizigamira 

Rayon Sports y'abagore na Rayon sports y'abagabo, bose bahuguriwe rimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND