RFL
Kigali

Imfungwa zafatiwe muri resitora nyuma yo gutoroka gereza ziyitoboye zikoresheje uburoso bwoza amenyo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/03/2023 19:51
0


Abagabo babiri bafungiye ibyaha bitandukanye bafatiwe muri resitora nyuma yo gutobora gereza bari bafungiyemo bakoresheje uburoso bogesha amenyo bagatoroka.



Abo bagabo Johnny Garza ufite imyaka 37 na Arley Nemo ufite imyaka 43, bari bafungiye muri gereza iri muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatiwe mu nzu icuririzwamo ibyo kurya bitetse (Restaurant) barimo kurya.

Izo mfungwa zafashwe kuwa Kabiri tariki 21 Werurwe nyuma y'uko abashinzwe umutekano wa gereza bayinjiragamo bagasanga umubare w'abafungiwe muri iyo gereza haburamo abanyururu babiri. 

Nyuma y'uko babuze muri gereza, batangiye kubashakisha kugira ngo hamenyekane irongero ryabo. Ubwo babashakishaga, abo bagabo basanzwe mu nzu zigenewe gucuruza ibiryo  (Restaurant) barimo kurya bongera gutabwa muri yombi.

Kugira ngo izo mfungwa zicike, zatoboye urukuta zikoresheje uburoso bogesha amenyo n'ibyuma  bya ferabeto. 

Amakuru yatumye bafatwa yatanzwe n'ubuyobozi bwa resistora New port news bari barimo dore ko ubuyobozi bwa gereza bumaze kubabura hatanzwe amatangazo basaba abaturage kubafasha  gushakisha izo mfungwa.

Abo bagabo ni Arley Nemo ufunzwe izira gutanga sheki (Cheque) itazigamiwe no gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe mugenzi we Johnny Garza ukurikiranweho kwanga kubahiriza ibyemezo by'urukiko. Bombi batorotse ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 saa moya moya n'igice.

Inkomoko:Lefigaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND