Mu gihe tugana mu mpera za Werurwe 2023, ni byiza ko dusubiza inyuma amaso ku mezi abiri yakubanjirije n’iminsi ya mbere y’uku kwezi yaranzwe n’ibitaramo bikomeye by’umuco, byitabiriwe mu buryo bushimishije abantu bagataha bemeye!
Umwaka wa 2023 ushobora kuzandikwa mu bitabo. Biturutse ku kuba waratangiranye n’ibitaramo byubakiye ku muco bitandukanye n’indi myaka ibiri yabanje, aho higanjemo cyane cyane ibitaramo by’abahanzi bubakiye ku muziki ugezweho.
Ibihame by’Imana babimburiye abandi muri Kigali
Convention Center:
Igitaramo cy’iri torero cyabaye ku wa Gatantu tariki 14 Mutarama 2023,
aho kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bine. Cyasize urwibutso rudasaza ku
bakuru, abato n’ababyeyi bakitabiriye.
Muri iki gitaramo, ababyeyi ba Buravan bahawe umwambaro yari guserukana muri
iki gitaramo, ubwo yari kuba ahabwa ikaze muri iri torero rimaze kuba ubukombe.
Kandi, mu marembo y’ahabereye igitaramo, hari inigi n’imyambaro yahanzwe na
Buravan.
Ni mu gihe, umuhanzi Ruti Joel yavuze ko Buravan ari mu bagize uruhare
rukomeye kuri album ye yise ‘Musomandera’ aherutse gusohora.
Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo
aba bahanzi, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye
guharanira kuba intwari kuko ‘wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa
zikayasinda!’
Igice cya kabiri cyaganjwe n’imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero
ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino
zitandukanye gakondo.
Iri torero ryatangiye mu 2013. Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko
abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane
cyane mu kubyina ikinyarwanda.
Iganze Gakondo barabunganira mu gitaramo ‘"Heroe's
Day Celebration Night’
Iganze Gakondo Group ni itsinda rikora rikanasubiramo indirimbo za
gakondo nyarwanda ryifashishije ibicurangisho gakondo nk'inanga, ingoma n'amajwi
y'umwimerere nyarwanda.
Ryanyuze benshi mu bitaramo ryagiye riserukamo, kandi rikunze kuririmba
mu bukwe. Igitaramo cyabo bise "Heroe's Day Celebration Night"
cyabaye ku wa 31 Mutarama 2023. Nyuma y’iminsi 16 yari ishize Ibihame by’Imana
bikoze igitaramo.
Iki gitaramo cyambukiranyije umunsi kigeza ku munsi wo kwizihiza
Intwari, wizihizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023.
Mu bitabiriye iki gitaramo, harimo Cecile Kayirebwa. Ahawe
indangururamajwi, yavuze ko iri torero risanzwe rifite izina, ariko
yifuje kubongereraho 'izina rya kibyeyi' maze abita 'Amasonga (Indashyikirwa).
Yavuze ko iri zina risobanura abantu bahora imbere, abanyeshaka kandi
bahagaranira kusa ikivi.
Iganze Gakondo Group ni itsinda ryatangiye gukorera hamwe umwaka wa 2018
bigizwemo uruhare na Liévin Niganze akaba ari nawe muyobozi w'iri itsinda
riririmba mujyana gakondo.
Rigizwe n'abagabo n'abasore bahoze muri amwe mu matorero y'umuco
Nyarwanda amenyerewe cyane hano mu rwa Gasabo.
Inkuru bifitanye isano: Iganze Gakondo batanze ibyishimo mu gitaramo gisingiza Intwari, Cécile Kayirebwa abita izina
Sengabo Jodas yamuritse album yatuye umubyeyi
we, Cécile Kayirebwa acyeza inganzo ye
Ku wa 3 Gashyantare 2023, Sengabo yamuritse album ye ya mbere, atangaza
ko umutima we unezerewe, nyuma y’uko ahiguye umuhigo wo kumurika iyi album yatuye
umubyeyi we witabye Imana ubwo yari akiri muto.
Ni album isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki
kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri
urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw’abantu
aho byanze bakagushyigikira.
Album ya Sengabo yatunganyijwe n'aba Producer batandukanye, barimo Jay P
bakoranye igihe kinini ndetse na Mucyo Nicolas.
Iki gitaramo cyo kumurika iyi album, cyaririmbyemo Angel na Pamella,
Nkirinkindi, Audia Intore, Iganze Gakondo Group n’abandi.
Sengabo aherutse kubwira InyaRwanda ko kuva mu mwaka wa 2018
yatekerezaga kumurika album ye ya mbere, kandi byamutwaye imbaraga nyinshi
kugira ngo abigereho.
Bityo, ni umunezero kuri we kuba abashije kubigeraho. Uyu muhanzi avuga
ko yabayeho ubuzima budafite umubyeyi (Nyina), bityo yaharaniraga gukora ikintu
cyamushimisha.
Umuhanzikazi Audia Intore yamuritse album ye ya
mbere ashyigikiwe n’abanyabigwi mu muziki
Ku wa 8 Werurwe 2023, umuhanzikazi Audia Intore yakoze igitaramo cye cya
mbere yamurikiyemo album ye ya mbere yise “Uri Mwiza Mama” yatuye umubyeyi we
utakiriho.
Muri iki gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo, yazirikanye
abahanzi bataramye u Rwanda barimo umuhanzikazi wagwije ibigwi, Cécile
Kayirebwa, Mutamuriza Annociata [Kamaliza], Uwera Florida n’abandi.
Audia yavuze ko ‘aba babyeyi bataramye u Rwanda’ aribo yubakiyeho
inganzo ye. Ati “Kuri njye ni ababyeyi, ndabubaha cyane… Nta mpamvu n’imwe
yatuma ntabashima imbere y’Abanyarwanda uyu munsi.”
Iki kandi cyaririmbyemo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Nzayisenga
Sophia, Uruyange rw’Itorero Intayoberana, Cyusa Ibrahim ndetse na Iganze
Gakondo Group.
Soma: Bamuhetse mu ngobyi! Audia
Intore yamuritse album, aha impano ababyeyi bataramye u Rwanda
Inyamibwa zanditse amateka avuguruye mu
gitaramo cyubakiye ku muco:
Ku wa 19 Werurwe 2023, torero Inyamibwa ryakoze igitaramo gihebuje
bizihirijemo isabukuru y’imyaka 25, aho bamaze ipfa ibihumbi n’ibihumbi
bitabiriye igitaramo "Urwejeje Imana" binyuze mu mbyino n’umukino
byubakiye ku muco Nyarwanda.
Bakoze iki gitaramo cy’uburyohe muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Umwe mu babyinnyi b’itorero Inyamibwa yatangije iki gitaramo avuga
uburyo iri torero ryagutse kuva mu myaka 25 ishize.
Yavuze ko batangiye bakina ikinamico, nyuma baza no gutangira ibyo
kubyina imbyino gakondo no gususurutsa abantu mu birori binyuranye. Imibare
igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n’abari hagati y’ibihumbi bitatu na bine.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara
Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo kucyita ‘Urwejeje Imana’ mu
kumvikanisha imyaka 25 ishize y’urwibutso baherekejwe n’Imana.
Akomeza ati "Ni urugendo rurerure! Mu by'ukuri impamvu yo kucyita
'Urwejeje Imana' icya mbere 'Urwejeje Imana' ni u Rwanda rwejeje Imana.
Bishatse kuvuga ngo ni u Rwanda ruhora rutsinda, ni u Rwanda ruhorana intsinzi,
ni u Rwanda ruhorana iterambere, ni ya Mana irara ahandi, yirirwa ahandi
ikarara i Rwanda."
Soma: Bahawe inka! Inyamibwa batanze ibyishimo mu isabukuru y’imyaka 25, Minisitiri Ngabitsinze arabashima
InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu bantu bafite mu nshingano guteza
imbere umuzo, bagaragara ku ishusho ibi bitaramo byatanze n’igisobanuro cy’ubwitabire
buhambaye bwagaragaye muri ibi bitaramo byose uko ari bine (4).
Masamba Intore avuga ko gusigasira umuco ari
umurage yasigiwe na Sentore:
Umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda akaba n’Umutoza w’Itorero ry’Igihugu
‘Urukerereza’, Masamba Intore avuga ko umubare w’abitabira ibitaramo byubakiye ku muco w’u Rwanda, ari umusaruro w’uburyo bahibibikaniye guteza
imbere gakondo no kuyubaka.
Yabwiye InyaRwanda ati “Umuziki wa Gakondo no kubyina yaratugoye
kuyubaka, byasabye ukwitanga kwinshi ariko guhatswe no kubikunda cyane.”
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko gukora gakondo birenze kuba biri mu maraso, ahubwo ni n’umurage yasigiwe na Se Sentore Athanase.
Ati “Kuri jyewe ho ni umurage kandi ni na ‘Mission’ nasigiwe na Data
Sentore.”
Hejuru y’ibi byose, avuga ko kuba gakondo ikomeza kwaguka uko bucyeye
n’uko bwije ‘tubikesha ubuyobozi bwiza bwifuza ko dukomera ku muco wacu.’.
Masamba wataramiye mu bihugu bitandukanye, avuga ko kuba ibitaramo bya
gakondo byitabirwa cyane, ari ishusho y’uko Abanyarwanda banyuzwe n’ibyabo.
Yavuze ati “Ishusho igaragarira bose kubwo kwitabira ibitaramo gakondo,
nuko abanyarwanda banyuzwe n’ibyabo kandi bakabona abato (Urubyiruko)
babikunze, babishaka, babyiyumvamo kurusha iby’Imahanga.”
Uyu munyabigwi avuga ko hari impano nyinshi mu rubyiniruko, ubuhanga
buhanitse mu Inganda Ndangamuco, bityo igihe ari iki cyo kubigaragaza.
Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahima yabwiye InyaRwanda ko ibitaramo
bitanu bya gakondo bimaze kuba mu gihe cy’amezi atatu ashize, byamusigiye ishusho
y’uko Abanyarwanda bakunze ibyabo.
Ati “(Biratanga)Ishusho y’uko abanyarwanda bakunda gakondo yabo. Kandi n’abayikora barimo gutera imbere mu kwimakaza umuco bigatuma ababyitabira baryoherwa n’ibyo babona.”
Avuga ko ashingiye ku bwitabire bw’abantu mu bitaramo by’agakondo,
bigaragaza uburyo abanyarwanda bayikunda, kandi n’abayikora bakaba barimo
gutera imbere mu gutsimbataza umuco w’u Rwanda.
Avuga ko hambere abantu batari bakumvise impamvu yo kwishyura ibitaramo
bya gakondo, ariko ko uyu muco wagiye ucika.
Akomeza ati “Bisobanuye ko abanyarwanda bamaze kumenya agaciro ku muco
mwiza wabo no kuwuha agaciro cyane ko benshi batumvaga ukuntu umuntu yishyura
ababyinnyi abantu bumvaga ari ibintu by ubuntu.”
Umuyobozi w’Itorero ry’imbyino, Intayoberana, Sangwa Aline Kayigemera
yabwiye InyaRwanda ko ibimaze bimaze kuba mu mezi atatu ashize, byatanze
ishusho y’uko gakondo igiye kwagukira no kuri Radio na Televiziyo, kuko
Abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kugaragaraza urukundo kuri yo.
Ati “Ishusho bisiga ni ejo heza h’ibitaramo by’imbyino n’indirimbo by’injyana
y’iwacu gakondo, haba mu ishusho y’urukundo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga
bagaragaza.”
“Yaba mu gutangira kugaragara ku maradio na za teleziyo, byose ni ibigaragaza
ko ejo hazaba heza, byerekana ko umuco usigasiwe kandi usakara hose kugera mu
bato.”
Mu Ukuboza 2022, Intayoberana bakoze igitaramo gikomeye cyabereye kuri L’Espace
ku Kacyiru. Uyu mubyinnyi watwawe n’inganzo, avuga ko ubwitabire buhambaye bw’abantu
bajya muri ibi bitaramo, ari ibyo kwishimirwa.
Avuga ko ibi bizagira ingaruka nziza, kuko bizatuma abategura ibitaramo
mu Rwanda ‘berekeza amaso ku by’iwacu’ kuko ‘nabyo biracuruza ndetse
birakundwa.’
Akomeza ati “Kuko ntawe ukunda ibyo atabona. Kandi ni mu gihe dufite
ibyiza utasanga ahandi by’umwimerere kandi bitubereye.”
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru
(RBA), Ntazinda Marcel yabwiye InyaRwanda ko ibitaramo by’umuco byabaye mu mezi
atatu byasize ishusho y’uburyohe, ubwiza n’ubwitabire buhambaye.
Yavuze ko ibi byose bituruka ku gaciro ba nyirukubitegura ubwabo babiha
kuko ‘biteguye neza, biteguranye ubuhanga kuburyo uwitabiriye ahava yifuza
kuzagaruka’.
Uyu mugabo avuga kandi ko kuba abantu bitabira ibi bitaramo, binava mu
mbaraga zishyirwamo. Ati “Gushyira imbaraga mu byiza uha abataramyi ni kimwe mu
nkingi za mwamba zituma umubare w'abitabira uzamuka.”
Ntazinda anavuga ko kuba ibikorwaremezo by’ahabera ibitaramo
byariyongereye biri mu biha imbaraga abategura ibitaramo n’ababyitabira.
Uyu mugabo avuga ko ubwitabiriwe muri ibi bitaramo ari igisobanuro cy’uko
‘Abanyarwanda twongeye gukunda iby’iwacu’. Agakomeza ati “Umuco wacu n'ibyacu
byose turimo kubisubuza agaciro byahoranye.”
Yavuze ko binaturuka ku kuba ibi bitaramo byubakiye ku mwimerere w’Abanyarwanda,
kandi hakaba hari isooko y’ibyo byose bakora.
Asoza ati “Kubakira kumwimerere wacu kandi tukaba dufite Isoko nziza tuvomaho Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uhora abigarukaho nayo ni imwe mu mpamvu tutarenza amaso.”
Ibi bitaramo bitanu bimaze kuba mu mezi atatu ya mbere ya 2023 byaritabiriwe mu buryo bukomeye
Ibyishimo biba ari byose mu bitaramo nk'ibi byubakiye ku muco w'u Rwanda
Angel na Pamella mu gitaramo cya mbere cy'Itorero Iganze Gakondo Group
Umuhanzi Nziza Francis uzwi mu ndirimbo nka 'Warabohowe' ari kumwe na Uwanjye Mariya mu gitaramo cya Audia Intore
Mu gitaramo cy'Itorero Ibihame, ababyeyi ba Buravan bahawe umwambaro yari guserukana
Ruti Joel yavuze uburyo Buravan yagize uruhare kuri album 'Musomandera'
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CY'ITORERO INYAMIBWA
Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo cya Audia Intore
Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo cy'Itorero Inyamibwa
Kanda hano urebe amafoto y'igitaramo cy'Itorero Ibihame
AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO