Umuririmbyi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cécile Kayirebwa yahaye izina rishya itorero Iganze Gakondo Group nyuma yo kunyurwa n’ubuhanga buhanitse bw’iri tsinda rimaze imyaka itanu rishyize imbere gusigasira umuco w’u Rwanda n’ibihangano byubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda.
Cécile Kayirebwa w’imyaka 76 y’amavuko,
ni umwe mu Magana y’abantu bitabiriye igitaramo cya Iganze Gakondo Group
cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 cyiswe “Urwinziza
Rurahamye” cyabereye kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka,
abantu ku giti cyabo n’amatsinda asanzwe akora umuziki gakondo bambariye
gususurutsa abakunzi babo bitandukanye n’umwaka ushize.
Babanjirijwe n’igitaramo cy’Itorero
Ibihame by’Imana, ubu hari kwitegurwa n’ibindi bitaramo bikomeye birimo n’icy’umuhanzi
Sengabo Jodas azamurikiramo album ye ya mbere ‘Bene u Rwanda’ ku wa 3
Gashyantare 2023 n’abandi batandukanye bubakiye ku muziki w’akarango w’Abanyarwanda.
Itorero Iganze bakoze iki gitaramo
cyabo cya mbere muri uyu mwaka nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco Iteka
Cultural ryabereye kuri Institut Francais, mu bitaramo by’Umujyi wa Kigali n’ahandi.
Iri tsinda rigizwe n’abagabo/abasore
batanu, basanzwe baririmba mu bukwe, kandi bizihiza ibirori bitandukanye bibera
mu Rwanda no mu mahanga.
Imyaka itanu ishize batangiye uyu
mwuga, bayisobanura nk’idasanzwe mu rugendo rwabo rw’umuziki, kuko bamaze
kugera ku bikorwa bifatika, ari nayo mpamvu biyemeje gutegura igitaramo nk’iki.
Iki gitaramo cyambukiranyije umunsi
kigeza ku munsi wo kwizihiza Intwari, wizihizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 1
Gashyantare 2023.
Umuyobozi wa Iganze Gakondo Group,
Leivin aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo ko iki gitaramo kiba mbere
kugira ngo bafashe abantu kuzizihiza neza uyu munsi wihariye mu buzima bw’Igihugu
n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Igitaramo twagishyize ku munsi
wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda ubusanzwe bawizihiza ku itariki ya 1
Gashyantare ariko twifuje ko twagikora umunsi ubanjirije kugira ngo tariki 1
Gashyantare abazitabira bazabone uburyo bwo kuwihiza ku rwego rw’Igihugu no mu
miryango yabo.”
Muri iki gitaramo baririmbye bitaye
cyane ku ndirimbo zabo, iz’abandi bahanzi barimo nka Muyango Jean Marie,
Masamba Intore, Cecile Kayirebwa n’abandi.
Baririmbye indirimbo nka ‘Karame
uwangabiye’, ‘Imihigo y’imfura’, ‘Gakondo yacu iganze’, ‘Rwanda rwera imfura’, ‘Demokarasi’
n’izindi.
Igice cya nyuma cyaranzwe cyane n’indirimbo
zo kwizihiza Intwari. Umusangiza w’amagambo yakunze kumvikanisha ko iki cyari
igitaramo cy’umuryango.
Iganze kandi yaririmbye icurangiwe n’abarimo
umucuranzi wa gitari Bass, umucuranzi wa gitari acoustic, umucuranzi wa
Saxophone n’abandi batandukanye.
Ni igitaramo kandi kitabiriwe n’abandi
bo mu matorero atandukanye nk’ababarizwa mu Itorero Imanze, Imena,
Abatangampundu, Urukerereza, Ingangare n’abandi batandukanye.
Cécile Kayirebwa yashyitse mu byicaro ati ‘aba basore mbise ‘Amasonga’
Uyu muririmbyi umaze imyaka irenga 50
atanga ibyishimo ku bisekuru byombi, ni umwe mu babaye hafi iri torero mu
muziki wabo w’indirimbo gakondo.
Yari amaze igihe ashishikariza abantu
kutazacikwa n’iki gitaramo. Ariko, yari umushyitsi Mukuru, ndetse benshi bari
biteze izina rishya yita iri torero.
Ahawe indangagururamajwi, Kayirebwa
yavuze ko yanyuzwe n'umudiho w'aba basore ndetse n'uburyo bitwaye ku rubyiniro,
avuga ko yanezerewe cyane ku buryo kugira icyo arenzaho byamugora cyane. Ati "Njyewe nanezerewe, nishimye cyane.”
Kayirebwa yavuze ko iri torero
risanzwe rifite izina, ariko yifuje kubongereraho 'izina rya kibyeyi' maze abita
'Amasonga'.
Yavuze ko iri zina risobanura abantu
bahora imbere, abanyeshyaka kandi bahagaranira kusa ikivi. Ati "Izina
nabise nabise 'Amasonga'. Basanzwe ari indashyikirwa, ubwo ni amasonga
y'indashyikirwa. Isonga ni umuntu uhora imbere, ibintu byose akabibera imbere,
akabitunganya akabirwanira ishyaka kandi akabigira vuba ubuziraherezo."
Kayirebwa yaboneyeho no kubaha agace
gato k’indirimbo bazubakiraho bazajya bifashisha mu gutangira ibitaramo byabo n’ibindi.
Cecile Kayirebwa ni umunyarwandakazi werekanye
ko umuziki utazanywe mu Rwanda n’abazungu. Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki
gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, ariganwa
ariko ntarashyikirwa.
Yashyize hanze ‘cassette’ y’indirimbo
yise ‘Ubumanzi’ iriho indirimbo ziryoshye, akagira Album yise ‘Rwanda’, ‘Amahoro’
n’izindi zitandukanye.
Abahanzi batunguranye muri iki gitaramo:
Bitandukanye n’ibindi bitaramo,
Itorero Iganze Gakondo Group ntibigeze batangaza abahanzi bazabafasha muri iki
gitaramo kugeza ubwo abitabiriye bataramiwe na Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo
zitandukanye cyane cyane izizwi mu matorero.
Ngenzi yaririmbye indirimbo nyinshi
zubakiye ku gusingiza Intwari, aririmba indirimbo ze ndetse n’izo muri Kiliziya
Gatolika. Yaririmbye indirimbo nka ‘Urera’, ‘Izamarere’, ‘Twaje Mana yacu’ n’izindi.
Yvan Ngenzi ni umuhanzi ufite
umwihariko wo gukora injyana Gakondo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Yanyuze mu
matorero atandukanye nk'Urukerereza, Indahemuka n'andi yamubereye imbarutso yo
gushibuka kw'impano yiyumvagamo yo kuririmbira Imana mu njyana Gakondo.
Amaze gukora indirimbo zitandukanye
kandi zakunzwe zirimo; ‘Ntahemuka’, ‘Ndamushima’, ‘Uri umwami’, ‘Garuka’, ‘Mu
gituza cyawe’ yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n’izindi. Izina rye rizwi na
benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw’Abakristo dore ko uyu musore atumirwa
henshi mu rwego.
Umuhanzikazi Audia Intore kandi nawe
yaririmbye muri iki gitaramo mu ndirimbo zirimo nka ‘Ziganje amarembo’, ‘Rwangabo’,
‘Umutoni’, ‘Simbi ryanjye’, ‘Intare batinya’, ‘Girubuntu’ n’izindi.
Muri 2012 nibwo Audia yatangiye
gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’abanyarwanda n’abandi. Nyuma yaho nawe atangira gukora indirimbo ze
ku giti cye aho kuri ubu afite indirimbo eshanu.
Amaze kuririmba mu bitaramo no mu
bukwe atibuka neza umubare, gusa avuga ko yaririmbye muri: ‘Umurage nyawo
Kamaliza Concert’, ‘Iwacu Concert’, ‘Gakondo Accoustic Gala’, ‘Rwanda Connect
Gala’, ‘Smart Service Awards’ n’ibindi byinshi.
Indirimbo nyinshi zaririmbwe muri iki
gitaramo zirazwi cyane, byatumye abitabiriye banyurwa biturutse ku kuba
bafatanyaga n’abaririmbyi kuziririmba, kwizihirwa n’ibindi byari mu murongo wo
gushimira Intwari zitangiye u Rwanda.
Cécile Kayirebwa yanyuzwe n’ubuhanga bw’itorero Iganze Gakondo Group abita ‘Amasonga’
Kayirebwa yavuze ko ‘Amasonga’ ari abantu bahora bakora ibikorwa by’indashyikirwa, kandi bikagera ku mubare munini
Kayirebwa yizihiwe muri iki gitaramo, abakitabiriye bamusaba kubaririmbira indirimbo ye yise ‘Umunezero’ imaze umwaka umunani isohotse ushingiye ku gihe yashyiriwe kuri Youtube
Iganze babanje guserukanya mu mishanana yiganjemo ibara ry’umweru, baririmba nyinshi mu ndirimbo zabo
Mu rwambariro mbere y'uko bagera ku rubyiniro bari bateguriwe
Umunyabugeni yakojeje ibaba muri wino arashushanya karahava!
Iri tsinda ryakoze iki gitaramo mu
rwego rwo gusingiza byihariye umunsi w’Intwari
Ibyishimo bisendereye ku bitabiriye iki gitaramo cy'umuziki gakondo w'Abanyarwanda
Umubyinnyi mu Itorero Intayoberana,
Munganyinka Liliane yabyinnye Kinyarwanda
Umushyushyarugamba muri iki gitaramo, ni umwe mu babarizwa mu Itorero Urukerereza
Itsinda Iganze Gakondo Group bafite indirimbo zirimo ‘Gakondo’ yibutsa Abanyarwanda gukomera ku muco wabo yaba bari mu Rwanda no mu mahanga
Iganze Gakondo Group ni itsinda rikora rikanasubiramo indirimbo za gakondo nyarwanda ryifashishije ibicurangisho gakondo nk'inanga, ingoma n'amajwi y'umwimerere nyarwanda
Iganze rigizwe n'abagabo n'abasore bahoze muri amwe mu matorero y'umuco nyarwanda amenyerewe cyane hano mu rwa Gasabo
Iganze Gakondo Group imaze kwitabira ibitaramo bikomeye harimo n’icyateguwe n'umujyi wa Kigali mu 2019 n'ibindi
Umuyobozi w’iri tsinda Liévin Niganze yagaragaje kwizihirwa muri iki gitaramo cyabo cya mbere
Yvan Ngenzi ni umwe mu bahanzi
nyarwanda barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Ngenzi ni umukristo muri Zion Temple
Gatenga. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntahemuka’, ‘Ndamushima’ n’izindi
Izina rye rizwi na benshi mu bataha
ubukwe cyane cyane ubw’abakristo
Mu gitaramo nk'iki cya gakondo uharanira gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso
Audia Intore amaze gushyira hanze
indirimbo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Urungano’, ‘Umugozi umwe’ n’izindi
Muri 2012 nibwo Audia yatangiye gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’abanyarwanda
Audia yaririmbye muri iki gitaramo akanyuzamo akabyina Kinyarwanda
Ibinyobwa by'uruganda rwa Bralirwa nka Mitziig byafashishije benshi kwica icyaka
Angel na Pamella bazwi mu ndirimbo nka 'Rusengo' bitabiriye iki gitaramo
Audia yifashishije abarimo umucuranzi wa Gitari Clement wamucurangiye muri iki gitaramo-Uyu musore yagize uruhare rukomeye mu gutunganya album ‘Musomandera’ ya Ruti Joel
Mu ntego yihaye mu buzima bwe harimo
gukomeza gukora umuziki adacitse intege agamije kumurikira impano ye
abanyarwanda
Bamwe mu baririmbyi b'Itorero Iganze Group bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo
Abacuranzi ba gitari bafashije iri tsinda gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zitandukanye
Umucuranzi wa Saxophone yazamuye amarangamutima ya benshi muri iki gitaramo cyubakiye ku gusingiza Intwari
Umujyanama w'abahanzi batandukanye, Muyoboke Alex yitabiriye iki gitaramo
Yizihiwe! Arahaguruka acinya akadiho
KANDA HANO UREBE UKO UMURIRIBYI YVAN NGENZI YITWAYE MURI IKI GITRAMO
KANDA HANO UKO AUDIA INTORE YAGARAGAJE UBUHANGA MURI IKI GITARAMO GISINGIZWA INTWARI
CECILE KAYIREBWA YAKOZE KU MUTIMA YA BENSHI NYUMA YO KUBARIRIMBIRA
IGANZE GAKONDO GROUP BAKOZE IGITARAMO CYABO CYA MBERE NYUMA Y'IMYAKA ITANU
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy'itorero Iganze Gakondo Group
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO