Itorero Ibihame by'Imana rigizwe n'abahungu gusa b'Intore, bashimishije benshi mu gitaramo bise “Rurasugiye” bakoze mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu rugendo rw’imbyino gakondo, no gutaramira abanyarwanda banaha ababyeyi ba Buravan wapfuye yenda kwakirwa muri iri torero, umwenda yari kwambara yakirwa muri iri torero.
Ni mu gitaramo
cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14
Mutarama 2023, muri Kigali Convention Center. Cyabaye nyuma y’icyo baherukaga gukora mu 2019,
icyo gihe bari bacyise “Intango Kanywabahizi.”
Kiri mu bitaramo
byubakiye ku muco w’u Rwanda byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n’inkundura
y’icyorezo cya Covid-19 cyamaze imyaka
ibiri cyica ibihumbi by’abantu ku Isi.
Iki gitaramo iri
torero ryafashijwemo na Ruti Joel, wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya
yise ‘Musomandera’. Iyi akaba ari album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi
uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki gakondo.
Uyu yaririmbye
ibihangano bye bitandukanye, birimo ‘Umunyabigwi’ n’ibindi byinshi. Uyu musore
yanyuzagamo agacinya akadiho, bigashimisha benshi.
Iki gitaramo cyari kigizwe
n’ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo
umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye guharanira kuba intwari kuko ‘wanga kumenera
igihugu amaraso, imbwa zikayasinda!’
Bakinnyemo umukino
ushingiye ku nkuru mpamo, y’umugabo witwa Muvunyi wa Karema. Aha bagaragaje
ukuntu Umwami Ruganzu n’ingabo ze zitwaga ‘Ibisumizi’ bateye uwitwaga Bwogo, nyuma
bamwe muri izi ngabo bakaza gufatwa mpiri nyuma yo gutsindwa.
Ngo nyuma y’ibi Ruganzu
yasabye imishyikirano, ariko asabwa ko yatanga inka ye yakundaga yitwaga ‘Iguriro’.
Icyo gihe yarabyemeye ateranya ingabo ze abagisha inama biyemeza gutanga ya
nka. Muvunyi wa Karema yasabye Umwami kujyana ya nka ariko Ruganzu kubera
amahane yari azi kuri uyu mugabo, amusaba ko yagenda nta ntwaro cyangwa ingabo
bari kumwe.
Ibi yarabyemeye
aragenda ariko ageze mu nzira aca inkoni arayitwaza. Yagezeyo aravunyisha bamuha
ikaze.
Bwogo yabonye uyu
mugabo aje wenyine yemera kumwegera, yagaza ya nka atwarwa n’ubwiza bwayo, ashiduka Muvunyi wa Karema yamukubise inkoni muri nyiramivumbi undi arapfa. Aha
hahita hakomoka umugani uvuga kuri Muvunyi wa Karema.
Igice cya kabiri
cyaganjwe n’imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku
isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.
Igitaramo cyari
icyo kwakira Buravan witabye Imana…
Itorero Ibihame
by’Imana ryakoze iki gitaramo, n’ubundi ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk’Intore nshya,
ariko aza kwitaba Imana kitabaye.
Ni igitaramo bise
’Rurasugiye’ cyabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, kibera muri Kigali
Convention Centre.
Burabyo Yvan (Yvan
Buravan) wagombaga kumurikwa nk’umunyamuryango mushya w’Ibihame muri iki
gitaramo, yitabye Imana mu rukerera rwo
ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye
kwivuriza.
Ibihame muri iki gitaramo bakoze bavuze ko bagiye bagira ibihe
byiza n’ibibi, ibi bibi bikaba byaratwaye umuvandimwe Buravan. Bati “Twagiye
tugira ibihe byiza n’ibibi. Kuri uyu munsi twifuje kuzirikana Buravan, ntabwo
tumubabaye ahubwo turasingiza ibigwi yasize. Uyu mwanya turashaka guhamagara
ababyeyi ba Buravan, kugira ngo tubashyikirize impano twabageneye.”
Bahise babaha
umwambaro wa gakondo Buravan iyaba ahari yari kwambara, yinjizwa mu
banyamuryango b’Ibihame. Barangije bati “Uyu munsi yakabaye ari kumwe natwe. Niyo
mpamvu twahisemo ko umwenda Buravan yamaze igihe kinini yitoreza, tuwushyikize
ababyeyi be.”
Bahise baririmba
indirimbo iri mu zo uyu muhanzi yasize akoze kuri album yitwa ‘Twaje’
yitwa ‘Gusaakaara’, barahamiriza
basezerera abari bitabiriye babasengera, banabasabira kugera mu rugo amahoro.
Ni ku nshuro ya
kabiri Ibihame bateguye igitaramo, kuva bakwihuza ari abahungu 22. Ibihame
by’Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda,
igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cya Jules Sentore n’ibindi bitaramo
bitandukanye.
Iri torero ryatangiye mu 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable, hamwe na Igihangange Emery usanzwe ari Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier. Aba bagabo bashimiwe na bamwe mu rubyiruko rw’Ibihame, babaha inkoni y’ubushumba yo kubayobora. Barangije bati “Kuri uyu munsi bacaniwe uruti, tubahaye inkoni y’ubushumba kandi tuzabumvira. Ntibadutoje gusa baratugaburiye. Ibyo badutoje nibyo bidutunze.”
Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.Abagize uruhare mu gutangiza Ibihame bashimiweItorero Ibihame rimaze gushinga imizi muri gakondo
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane Akanyamuneza kari kose Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye Ibihame byaherukaga gukora igitaramo kera Ababyeyi ba Buravan muri iki gitaramoImpakanizi yataramiye abari bitabiriye
AMAFOTO-Rwigema Freddy
TANGA IGITECYEREZO