RFL
Kigali

Nturujyamo uko wiboneye: iby'ingenzi ugomba kuba wujuje mbere yo kujya mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/03/2023 14:36
1


Kwinjira mu rukundo bigusaba kuba hari ibyo ugomba kuba wujuje kugira ngo bikurinde kubabara igihe ibyo ugiye mu rukundo ushaka ubibuze cyane cyane nk'iyo ubyitezeho kuzakuramo ibyishimo.



Mbere y'uko ugira uwo usaba urukundo cyangwa uwo uruhara hari ibintu 10 by'ingenzi ugomba kuba wujuje. Ibi bintu ubyujuje nibyo bizagufasha mu gukomeza umubano wawe n'umukunzi wawe:

1. Kwimenya

Kwimenya ni cyo kintu cy’ibanze ugomba kuba wujuje kugira ngo ubashe kwinjira mu rukundo, kumenya imiterere n’imitekerereze yawe ni cyo cy’ibanze mbere y’uko utangira gukunda/gukundwa. Ntibyakorohera kumenya abandi nawe ubwawe utiyizi.

2. Kugira inshuti zawe za hafi kandi wizeye

Inshuti zibamo amoko menshi. Ariko inshuti nyanshuti si ihora ikubwira ibyiza gusa. Ni igihe uyobye iragukebura ikakwereka amakosa. Mwene izi nshuti ni zo ugomba kwiyegereza mbere yo kwinjira mu rukundo.

3. Kumenya icyo urukundo ari cyo

Kwinjira mu rukundo utazi aho biva n’aho bigana, biba bigoye kumenya uko witwara mu mubano mushya uba ugiye kwinjiramo. Ugomba kumenya neza ibibera mu rukundo yaba ibibi n’ibyiza.

4. Kutitiranya urukundo n’ihahiro

Mu rukundo si aho uba ugiye kubonera umutungo uruseho k'uwo ufite. Abakobwa cyane kuko ari bo bagira iyi ngeso, bakunda kwitiranya urukundo n'ihahiro. Ugomba kujya mu rukundo nta yindi nyungu ukurikiye.

5. Wikwijira mu rukundo kuko ubihatirijwe, urebeye ku bandi,...

Ingendo y’undi iravuna. Gutangira gukundana ngo kuko wabonye na kanaka abikora ni ikosa rikomeye. Banza utekereze neza niba ibyo ugiye kwinjiramo ubizi koko. Guhatirizwa gukunda/gukundwa ntibigira umusaruro.

6. Kwemera ko mwatandukanye

Wigeze gukundana n’umusore/umukobwa ariko nyuma bitewe n’impamvu runaka, muratandukana. Ni byiza ko ubanza kumwikuramo burundu mbere y’uko utangira urukundo rushyashya.

7. Kugira icyizere

Niba nawe ubwawe nta cyizere wigirira, biragoye ko umukobwa/umusore mukundana akikugirira. Niba utiyizera, ntiwamenya uko wizera mugenzi wawe. Icyizere ni ryo shingiro ry’urukundo.

8. Kugira intego

Urukundo rudafite intego ni nk’umugenzi udafite icyerekezo. Ni byiza ko wiha intego runaka y’urukundo ugiye kwinjiramo. Kumenya umukunzi ushaka uwo ari we n'icyo umushakaho.

9. Igihe

Kugaragariza urukundo mugenzi wawe bisaba ko ugira igihe cyawe wigomwa. Kumenya neza umukunzi wawe, bisaba igihe. Ni ngombwa ko uha igihe gihagije umukunzi wawe.

10. Ba uwo uri we

Abantu aho bava bakagera baba batandukanye muri byinshi. Uburyo bwo gukunda nabwo ni uko. Ntugomba gushaka gukunda/gukundwa nk’uko ubibona ku bandi. Wikwigana ingendo y’undi kuko iravuna.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro raburensiya1 year ago
    Sibyiza guhubukira urukundo kuko baravugango iyowirukatse cyane ugwa kare nge urwange urukundo rwarayobye kuko nago nigeze mbona uwunkunda byukuri uwonaruhaye nago arushaka kandi twaranabyaye ariko nabyishimo dufite nakoriki kugirango mbere murukundo rwibyishimo? naragerageje byaranze nazino saha sakumi zijoro nawuhari kandi nanundi mugore afite ubu naho agererahano araza ashaka kurwana mugirinama





Inyarwanda BACKGROUND