Gushaka umugabo ni kimwe, ariko no kunyurwa ukumva ko ukeneye kwishima nacyo ni ikindi. Urukundo ni ikintu kigomba kuba hagati y’abashakanye, ariko hari igihe byanga neza neza.
Kubaka urugo ntabwo ari ikintu buri mukobwa yakora
bitewe n’uko abyutse akumva hari umuntu umubwira ko yifuza ko babikorana, bisaba
kwitonda no gushishoza.
Urugo ni ikintu gikomeye cyane kuburyo hari ubwo umwe
mubashakanye (umugore) ashobora kubihirwa narwo, kandi nyamara bari kumwe. Rimwe
na rimwe bamwe barashakana bagasazana, abandi bagashakana hadaciyemo kabiri
bagatandukana.
1. Atenguhwa n’utuntu
duto tugatuma atishima ku giti cye
Biroroshye cyane gutunga umuntu urutoki kubera akabazo
gato, nyamara ukananirwa kwihanganira kumwumva no kumutega amatwi. Abagore
benshi babihirwa n’urushako bitewe n’uko udukosa duke tuba, twose batwegeka
ku bagabo babo hakabura igaruriro.
2. Umugore
yinjira mu rukundo neza, umugabo akarusohokamo
Aha umugore arabihirwa cyane, ndetse akajya ahorana
isura irakaye. Benshi mu bagore babihiwe n’urushako, babitewe n’uko abagabo babo
babatereranye mu rukundo bigatuma biheba, ndetse bakumva ko bari bonyine. Mu ngo
zabo ntabwo baba bagisangira urukundo n’uwo bashakanye.
3. Ntabwo baba
bashaka kwiga ibintu bishya
Urugo ni ishuri, ni hamwe ugera ugasabwa kujya wiga
kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wize. Umugore udafata umwanya ngo yige uburyo
bushya bwo gushimisha umugabo ahorana ubusanzwe, igihe cyagera akabirambirwa
rwose. Ahari nawe hari izindi mpamvu uzi, zidusangize unyuze ahatangirwa
ibitekerezo.
Isoko: 3-mob.com
TANGA IGITECYEREZO