RFL
Kigali

Iran: Abakobwa batanu batawe muri yombi bazira indirimbo "Calm down"

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/03/2023 20:17
0


Abakobwa batanu bo mu gihugu cya Iran batawe muri yombi bazira amashusho yabo barimo kubyina indirimbo yitwa Calm down.



Amashusho y'aba bakobwa barimo kubyina indirimbo y'umuhanzi w'umunya Nigeria witwa Rema, yakwirakwijwe ku mbuga nkorambaga zirimo Tik Tok, tarliki ya 8 Werurwe 2023. 

Impamvu ebyiri zatumye batabwa muri yombi, zishingiye ku kuba iki gihugu cya Iran kigendera ku mahame y'idini ya Islam kandi nta mugore wemerewe kubyina mu ruhame ndetse kutambara igitambaro mu mutwe bifatwa nk'icyaha. Abo bakobwa babyinnye bagaragaza inda batanambaye igitambaro mu mutwe.

Nyuma yo kumenya ko batawe muri yombi, umuhanzi Divine Ikobor bakunda kwita Rema, yanditse ubutumwa kuri Twitter agaragariza abo bana ko yifatanyije nabo ndetse ko abifuriza kuzagira ejo heza.

Mu gihugu cya Iran, uwushinjwa imyambarire ihabanye n'imyemerere y'idini ya Isilamu, ashobora guhanishwa ibihano biremereye birimo n'uko ashobora no kwicwa.

Inkomoko: Daily trust.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND