RFL
Kigali

Finland irayoboye! Ibihugu 20 bifite abantu bishimye kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/03/2023 18:46
1


Kuri uyu munsi hizihizwaho umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo, hasohotse urutonde rw'ibihugu bifite abantu bishimye kurusha abandi ku Isi, ruyobowe na Finland iri ku mwanya wa mbere.



Uyu munsi tariki 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye (UN). Aho ibihugu byose byizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye hagamijwe kwishimira ibyiza abantu bagezeho muri rusange.

Raporo y’uyu mwaka yasohotse uyu munsi, irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku Isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku Isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe ‘kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi’.

Abakora iyi raporo bavuga ko “abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw’ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by’abaturage bacu”.

Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y’uyu mwaka ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni; ibyo umuntu yinjiza, amagara (ubuzima), kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), n’igipimo cya ruswa.

Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana uyu mwaka ruriho ibihugu 137 gusa hakabaho ibihugu 20 by'ingenzi bifite abantu bishimye kurusha abandi biyobowe na Finland iri kumwanya wa mbere.

Mu karere, ku rutonde rw’uyu mwaka Kenya iri ku mwanya wa 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133. Raporo y’uyu munsi ntiriho u Burundi n’u Rwanda n'ibindi bihugu bimwe na bimwe byo muri Africa, ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

Gusa mu 2022 u Rwanda rwari ku mwanya wa 149, naho u Burundi ku wa 140 kuri raporo buheruka kubonekaho ya 2021. Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y’abantu.

Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku Isi mu 2023

1.Finland

2.Denmark

3.Iceland

4.Israel

5.Ubuholandi

6.Sweden (Suède)

7.Norway (Norvège)

8.Ubusuwisi

9.Luxembourg

10.New Zealand (Nouvelle-Zélande)

11.Austria (Autriche)

12.Australia

13.Canada

14Ireland

15.Amerika

16.Ubudage

17.Ububiligi

18.Czech Republic (République tchèque)

19.Ubwongereza

20.Lithuania

Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

127. Madagascar

128. Zambia

129. Tanzania

130. Comoros

131. Malawi

132. Botswana

133. DR Congo

134. Zimbabwe

135. Sierra Leone

136. Liban

137. Afghanistan

Kuki u Rwanda rwakunze kuza inyuma?

Abakora iyi raporo bahuza ibyishimo by’abaturage mu bihugu n’amateka, ibyorezo, ibyago, ubushobozi, kwitabwaho n’abandi, amagara (ubuzima) y’abantu, na politiki z’imbere mu bihugu.

BBC yatangaje ko muri raporo ziheruka, u Rwanda kimwe mu bihugu bigaragaza kuzamuka mu iterambere mu bukungu n’imibereho mu zindi raporo zitandukanye – rwakomeje kuza mu bihugu 10 cyangwa bitanu bya nyuma.

Uretse ubushobozi bw’abaturage mu by’ubukungu, ubuzima bwabo ni kimwe mu bipimo bishingirwaho n’iriya raporo ku byishimo, ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health) ni kimwe mu bibazo byihariye mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), buvuga ko 20% by’Abanyarwanda “bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe”. 

Ibi bikaba ari byo birukoma mu nkokokora mu kujya mu myanya y'imbere y'ibihugu bifite abantu bishimye kuko World Happiness Report ivuga ko abantu bafite ibibazo byo mu mutwe batagira ibyishimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuel 1 year ago
    Ahubwo rwagakwiye kuza ku mwanya wanyuma





Inyarwanda BACKGROUND