RFL
Kigali

Kim Kardashian warebye umukino wa Paris Saint-Germain akomeje gushinjwa gutera umwaku amakipe-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/03/2023 7:22
0


Umunyamideli Kim Kardashian akomeje kuvugwaho kujya kureba amakipe agatsindwa nyuma yo kujya ku ku kibuga cya Arsenal igasezerwa muri Europa League ndetse akajya no kureba Paris Saint-Germain nayo igatsindwa.



Kuwa 4 w'icyumweru gishize ni bwo Kim Kardashian ari kumwe n'abana be yatunguranye agaragara ku kibuga cya Arsenal yagiye kureba umukino wahuje iyi kipe na Sporting CP muri 1/8 cy'irangiza cya Europa League ariko byarangiye Mikel Arteta n'abasore be basezerewe batabonye itike ikomeza muri 1/4. 

Uyu munyamideri wo muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba anazwi cyane ku Isi afite umwana witwa Saint (yabyaranye na Kanye West) ufana Arsenal cyane, akaba yari yamujyanye kuri sitade kugira ngo arebe ikipe akunda.

Nyuma y'uyu mukino abafana batangiye kuvuga ko kugira ngo batsindwe uyu mugore nawe abifitemo uruhare, bakavuga ko muri macye yabateye umwaku kuko usibye no gusezererwa muri Europa League banavunikishishije ba myugariro babo 2 bakomeye.

Hadashize n'iminsi itatu ku munsi w'ejo Kim Kardashian yongeye agaragara ku kibuga cya Paris Saint-Germain, Paric Des Princes, ari kumwe n'abana be bagiye kureba umukino iyi kipe yakiriyemo Rennes mu mikino yo ku munsi wa 28 wa shampiyona.

Umukino warangiye Paris Saint-Germain itsinzwe ibitego 2-0, abafana batangira kuvuga ko umwaku wakomereje kuri iyi kipe.

Hari hashize iminsi 715 ikipe ya Paris Saint-Germain idatsindirwa mu rugo mu mikino ya shampiyona y'u Bufaransa, byari imikino 35 batazi uko gutsindirwa imbere y'abafana bayo bimeze. 


Kim Kardashian n'umwana we  kuri sitade ya Paris Saint-Germain

Kim Kardashian yagaragaye afite umupira wa Neymar muri Paris Saint-Germain ariko uyu mukinnyi ntabwo yari ari mu kibuga kubera imvune. Mu mafoto yagiye hanze nyuma y'uyu mukino, Kim Kardashian yari ari kumwe n'ubundi n'abana be ariko noneho umwana we Saint yambaye umupira wa Paris Saint-Germain.

Ikinyamakuru The Sun cyegeranyije ibitekerezo by'abafana ba Paris Saint-Germain bavuga ko batewe umwaku na Kim Kardashian. Aba bafana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uwa mbere yanditse ati: "Kim Kardashian atera umwaku buri kipe yose agiye gufana iratsindwa".

Uwa kabiri ati: "Kim Kardashian ni umwaku mu mupira w'amaguru, Paris Saint-Germain yatsinzwe kandi na Arsenal yaratsinzwe,

Uwa gatatu ati: "Umwaku wa Kim Kardashian ugiye gukomeza gukurikirana Paris Saint-Germain". Uwa nawe 4 yanditse ati: "Bwa mbere yari Drake, none ubungubu ni Kim Kardashian uri gutera umwaku amakipe".

Kim Kardashian akomeje kuvugwaho gutera umwaku







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND