RFL
Kigali

FC Barcelona yasubiriye Real Madrid ikomeza kuyisiga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/03/2023 1:58
0


Ikipe ya FC Barcelona yasubiriye Real Madrid yongera kuyitsinda mu mukino yo ku munsi wa 26 muri shampiyona ya Espagne Laliga.



Ni mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, saa yine z'ijoro kuri Spotify Camp Nou. Iyi ntsinzi yatumye FC Barcelona igumya kwereka Real Madrid mu bworo bw'ipine ku rutonde rwa shampiyona.

Uko umukino wagenze

Real Madrid yatangiranye amashagaga aho Karim Benzema yarekuye ishoti ku munota 2 gusa ariko Ter Stegn umupira ahita awufata nta nkomyi. 

Ikipe ya FC Barcelona yahise yifatira umupira itaringira guhererekanya neza cyane kurusha Real Madrid ndetse hari naho Raphinha yari ashyize umupira mwiza ku mutwe ashaka gutsinda igitego ku munota wa 6 ariko Courtois aratabara.

Ku munota wa 9 Real Madrid yabonye amahirwe akomeye cyane Araujo yitsinda igitego mu buryo butunguranye. Ni ku mupira wari uhinduwe neza na Vinicius Junior ari mu ruhande rw'ibumoso uhita ugenda ukubita ku kirenge cya Araujo ujya mu izamu igitego cya 1 cya Real Madrid kiba kiranyoye. 

Nyuma yo kwitsinda igitego FC Barcelona yasatiriye cyane abasore bayo batangira kwicyinira n'umunyezamu wa Real Madrid gusa bitewe n'amashoti barekuraga mu izamu we akora akazi ko kuyakuramo gusa. 


Vinicius akora kuri Araujo nyuma yo kwitsinda igitego

Abakinnyi nka Christensen na Raphinha babonye uburyo bwinshi bw'ibitego ariko Courtois ababera ibamba kubona igitego cyo kwishyura bikomeza kugorana.

Igice cya mbere kigiye kurangira Raphinha yarekuye ishoti riragenda Courtois ari kuramo risanga na Antonio Rudiger nawe ari kuramo ariko riragenda risanga Sergio Roberto ahagaze neza arekura ishoti riremereye rigendera hejuru mu nguni y'ibumoso igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa FC Barcelona kiba kirabonetse.

Abatoza ku mpande zombi batangiye igice cya kabiri nta mpinduka bakora mu kibuga ngo basimbuze,Real Madrid yagombaga guhindura imikinire bitewe n'ukuntu bari bitwaye mu gice cya mbere n'ubwo cyarangiye banganya. 

Ku munota wa 47 Vinicius Junior yongeye kugerageza ahindura umupira mwiza imbere y'izamu usanga Araujo ahagaze neza noneho awukuramo ariko usanga Valvelde agerageje gushota ntiyaboneza mu izamu neza.


Igitego cyo kwishyura Sergio Roberto yatsinze

Rutahizamu wa FC Barcelona, Lewandowski mu gice cya kabiri yabonye uburyo bwinshi bw'ibitego yashoboraga gutsinda ariko abupfusha ubusa nkaho yarekuye ishoti ari imbere y'izamu Camavinga arikuramo rigasanga Frank De Jong nawe agerageje gushota biranga.

Ku munota wa 62 Carlo Ancelotti yakoze impinduka mu kibuga akuramo Nacho na Toni Kross hajyamo Rodrygo na Ferland Mendy. Akinjira mu kibuga Rodrygo umupira wa mbere yabonye yari amahirwe y'igitego ari imbere y'izamu ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y'izamu gato.

Ku munota wa 81 Asensio wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 2 cya Real Madrid ku mupira mwiza yari ahawe na Rodrygo ariko nyuma umusifuzi yagiye kuri VAR asanga Asensio yari yaraririye bituma cyangwa bisubira rudubi.


Assensio watsinze igitego umusifuzi akacyanga

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1. Ku munota wa 2 w'inyongera Lewandowski yahaye umupira mwiza Balde ku ruhande rw'ibumoso nawe ahindura umupira mwiza imbere y'izamu usanga Frankie Kessie ahita atsinda igitego cya 2 cya FC Barcelona.

Umukino warangiye FC Barcelona ikiyoboye n'ibitego 2-1 bituma ikomeza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi hagati yayo na Real Madrid ku rutonde rwa shampiyona,Fc Barcelona ni iya mbere n'amanota 68 naho FC Barcelona ni iya 2 n'amanota 56.


Abakinnyi ba Real Madrid n'aba FC Barcelona bashaka gufatana 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND