RFL
Kigali

Rubavu: Emmanuel Simpeze yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwitandukanya na “munyangire”

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/03/2023 22:37
0


Muri iki gihe igihembwe cya kabiri kiri gushyirwa ku musozo, uburezi bw’u Rwanda bwagiye buzamo impinduka zitandukanye zirimo na gahunda yo kwiga kwigira rimwe, bizwi nka ‘Single Shift’. Nyinshi muri izi mpinduka zagiye zizana n’ibibazo bitandukanye, birimo no kuba abarimu bamwe baragiye bahinduka baringa bitewe n’amasaha make.



Emmanuel Simpeze, umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu Karere ka Rubavu aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, yavuze ko gahunda yo kwiga rimwe kubana bose ari gahunda nziza, agaragaza ko ifasha abana bose kwiga neza.

Emanuel yakomeje avuga ko abarimu bashobora kutagira amasaha yuzuye gusa hagashakwa uko basha abandi ku bindi bigo, asaba abayobozi b’ibigo kwirinda abarimu ba baringa bagendera kure na “munyangire” yagiye yumvikana mu bigo by’amashuri.

Ati: “Gahunda ya Leta yo gufasha abana bose kwiga ingunga ni gahunda nziza, kuko yafashije abana n’ababyeyi kujya babona umwanya mwiza wo kwiyitaho no kwita kubyo baba bize. Abana batahaga bananiwe abaza nyuma ya saa sita nabo bakaza bakererewe, gusa kugeza ubu bimeze nk’ibyamaze gukemuka.

Ikindi ni aho usanga abayobozi b’ibigo bamwe na bamwe bagira ikintu cya munyangire, uyu munsi akaba avuga ko afite abarimu bahagije hari abo adakeneye nyamara wareba ugasanga barakenewe. Ibyo na byo rero tubigiraho abarimu n’abayobozi b’ibigo ko uzagira nk’icyo kibazo yazaza akatureba tukamufasha. 

Ibi kandi bizatuma n’ikibazo cy’abarimu ba baringa nk’uko byagiye bigaragara gikemuka burundu, aho buri mwarimu agomba kumenya akazi ke nk’uko aba yagahawe, yabura umwanya aho ari akaba yajyanwa ahandi ariko atiriwe yicaye”.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho byumvikanye ko mu Karere ka Rubavu hari  aho abarimu bamwe bagiye bamara igihe runaka badakora, bagera ku ishuri bagasinya ubundi bakicara kugeza amasaha y’akazi arangiye nabo bagataha nk’abandi nyamara batakoze, bitewe n’iyi gahunda yo kwigira rimwe bivugwa ko yagabanyirije abarimu amasaha yo kwigisha mu cyumweru nk’uko byari bisanzwe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu Karere ka Rubavu hari ibigo bimwe na bimwe birimo kubakirwa amashuri y’incuke binyuze muri gahunda ya Leta, ashimira igihugu kidahwema gufasha uburezi binyuze mu gushakira ibisubizo ibibazo biba bihari.

Kugeza ubu mu gihugu cyose, hagiye gusozwa igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2022 – 2023, dore ko hamaze no gutangazwa gahunda y’ingendo ku banyeshuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND