RFL
Kigali

Shawn Mendes yakuye urujijo ku mubano we na Sabrina Carpenter

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:18/03/2023 18:25
0


Shawn Mendes yahishuye igihatse umubano we na Sabrina Carpenter, bamaze iminsi bavugwa mu rukundo.



Uyu musore mu kiganiro yagiranye na Dutch Tv yagaragaje ko adakundana n'uyu mukobwa. Ati "Ntabwo dukundana. Ni ibihuha."

Umuririmbyi w’Umunya-Canada, Shawn Mendes, n’uw’Umunyamerika, Sabrina Carpenter, bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo nyuma yo kugaragara mu birori bya Miley Cyrus byo kumurika album ye.

Ibi birori byo gushyira hanze iyi album yiswe “Endless Summer Vacation” byabaye  mu cyumweru cyashize.

Shawn Mendes yafashwe amafoto ari kumwe na Sabrina Carpenter ubwo binjiraga. Icyo gihe, JustJared yatangaje ko aba bombi bongeye kugaragara basohokana ahabereye ibi birori.

Aba bombi muri Gashyantare uyu mwaka nabwo bavuzwe mu rukundo, biturutse kuri Deuxmoi wabitangaje avuga ko afite amakuru y’impamo.

Mendes yari aheruka kuvugwa mu rukundo na Dr. Jocelyne Miranda w’imyaka 51 mu mpeshyi yashize. Aheruka kugaragara ari kuzamukana imisozi n’uyu mugore mu minsi yashize mbere yo kugaragara ari kumwe na Carpenter.

Mendes yakundanye na Camilla Cabello kuva mu 2019 batandukana muri 2021. Carpenter we yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakinnyi ba filime Dylan O’Brien, Joshua Bassett, Bradley Steven Perry na Griffin Gluck.

Shawn Mendes na Sabrina Carpenter bari bamaze iminsi bagendana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND