RFL
Kigali

Byinshi ku ndwara ya 'Eratomania' yibasira abakobwa bakibeshya ko bakunzwe n'ibyamamare

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/03/2023 10:14
0


Kwigirira icyizere gikabije no kwibeshya ko ukunzwe cyane n'abantu benshi barimo n'ibyamamare, ni ikintu gikunze kuranga abakobwa ndetse benshi bibwira ko ari ibisanzwe nyamara ibi biterwa n'indwara yo mu mutwe yitwa 'Eratomania'.



Ni kenshi uzabona abakobwa bigirira icyizere gikabije bakanibwira ko bakunzwe n'abantu benshi nyamara atari ukuri kuko akenshi abo baba bibwira ko babakunda ntabwo babakunda ahubwo ibyo byose ni byo baba bifitemo mu mitwe yabo biterwa n'indwara yitwa 'Eratomania'.

Erotomania, ni uburwayi bwo mu mutwe butera umuntu kwigirira icyizere gikabije, akibwira ko akunzwe n’abantu barimo n’ibyamamare n’iyo baba batarigeze bamubwira ko bamukunda cyangwa ngo banahure na we.

Urubuga rwa Medical New Today rugaragaza ko iyi ndwara yavumbuwe n’Abagereki b’abahanga muri Siyansi, Galen na Freud, ikorwaho ubushakashatsi bwimbitse na Alexander Morrison mu 1848.

Uyu yanzuye ko uyirwaye yibwira ibintu we akunda ariko bihabanye n’ukuri ku buryo biramutse bigenze uko abyifuza byamuha umunezero n’icyubahiro ashaka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi ndwara yibasira ab’igitsinagore cyane cyane abakobwa, aho uyifite yibwira ko akunzwe n’abantu barimo ibyamamare nk’abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyepolitiki bakomeye cyangwa abandi bafite amazina azwi cyane.

Umuntu ufite iyi ndwara, hari n’ubwo yibeshya ko akunzwe n’abantu atigeze ahura na bo ariko we asanzwe ababona nko ku mafoto cyangwa mu mashusho, agatekereza ko bari mu rukundo na we kandi bo batanamuzi.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ufite iyi ndwara aba yizera ibintu bidahari (Delusional)  cyangwa bitari byo mu buzima busanzwe akabifata nk’ukuri. Ni ukuvuga ko uyirwaye aba afite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Medical News Today igaragaza ko ufite iyi ndwara ashobora kuyiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’agahinda gakabije kamuteye ibibazo mu mutwe, kugira uburwayi bundi bwo mu mutwe bwitwa Schizophrenia bwibasira abantu bafite ibikomere mu marangamutima cyangwa guta umurongo k’ubwonko bigatuma butangira gutakaza ubushobozi bwo gukora neza no kwibuka.

Bimwe biranga umukobwa urwaye Erotomania harimo nko kuba akunda kuganiza bagenzi be ku cyamamare runaka bataranahura gusa akababwira ko bari mu rukundo. 

Gukurikiranira hafi amakuru y'icyamamare runaka kuburyo aba amuziho ibintu byinshi ku buryo n'umubajije usanga amuzi nk'aho baziranye bigiye kure nyamara ari byo yamwizeho maze akabikoresha abwira abandi ko bakundana.

Ikindi ni uko umukobwa wibasiwe n'iyi ndwara usanga akunze kuvuga cyane ku muntu runaka yibwira ko amukunda. Mu biganiro bye ugasanga afite umusore runaka avugaho ubudasiba kandi ibyo amuvugaho bifite aho bihuriye n'urukundo. '

Ikindi kimenyetso kiranga umukobwa ufite ubu burwayi uzasanga hari icyamamre runaka akunda cyane kuburyo akora ibishoboka byose ngo bahure amubwire urwo yamukunze. Akenshi ngo aba atekereza ko nibahura nawe azahita amukunda ntakabuza.

Ufite ubu burwayi ashobora guhabwa ubuvuzi abifashijwemo n’abanjyanama mu mitekerereze, nyuma yo kumutega amatwi byaba ngombwa bakamugira inama yo kwivuza agahabwa imiti runaka, hagendewe ku bundi burwayi bashobora gusanga afite.

Gusa nubwo iyi ndwara itagaragara kenshi cyangwa ngo abantu bayivugeho cyane, abagera kuri 0,2% ku Isi yose bayirwaye. Iyi ndwara kandi yanagiye ikinwaho filime zerekana abakobwa bayirwaye n'ingaruka yabateye. Imwe muri filime izwi cyane yerekana ububi bw'iyi ndwara harimo iyitwa 'Obsessed' yasohotse mu 2009 ikinwa na Idris Elba arikumwe na Beyonce.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND