Umuraperi w’umunya South Africa, Nadia Nakai, n'ubu aracyunamira uwari umukunzi we, AKA witabye Imana arashwe, ibintu byababaje abantu benshi ku isi.
Ku ruhande rwa Nadia bakundanaga, byabaye ibindi nk’umuntu wari ubuze igice
cy’ubuzima bwe (umukunzi).
Mu butumwa yasangije abamukurikira, yagaragaje ubutumwa bwa nyuma
yagiranye n’umukunzi we kuri WhatsApp mu ijoro AKA yapfuyemo.
Muri ubwo butumwa buri umwe yifurizaga undi ibyiza mu gihe barimo
bitegura ibirori bose bari bagiye kwitabira. Icyo gihe Nadia yasabaga AKA ko
yamuririmbira nyamara ntibyabashije gukunda kuko iryo joro ari ryo yishwemo.
Nadia Nakai akomeje kurwana n’umutima ngo ubashe kwemera ko AKA atagihari, avuga ukuntu yababajwe no kuba ubutumwa yohereje atarabashije kububona. Ati: ”Impamvu
ubu butumwa utabashije kububona ni uko wari wagiye.”
Ukwezi kurenga kurashize AKA yitabye Imana, ariko Nadia akomeje gushyira hanze ubutumwa bwo kumwibuka. Avuga ko ari ibishoboka, ibihe byasubira inyuma, ibyabaye ntibibe byarabaye.
Nadia na AKA bari mu rukundo rugaragarira buri umwe, aho byinshi mu binyamakuru by’imyidagaduro byabagarukagaho.
Uretse Nadia washegeshwe
bikomeye n’urupfu rw’umukunzi we, n’isi y’imyidagaduro yahungabanijwe n’iraswa
rye.
Kugera n’ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekana uwamurashe, gusa polisi yatangaje ko uwamurashe yabikoze yihuta agahita abura.
Nadia yavuze ko yashenguwe no kuba ikiganiro cyabo kitararangiye kuko ubutumwa bwa nyuma yahaye AKA atabusubije
TANGA IGITECYEREZO