RFL
Kigali

Uganda: Ikamyo yinjiye mu ishuri ihitana 4 abandi barakomereka

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/03/2023 9:03
0


Abanyeshuri bagera kuri 4 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku ishuri rya Kasaka Secondary School aho iyi kamyo yabuze feri ikagonga urukuta rw’iki kigo.



Ibi byabereye mu Karere ka Gomba mu Mujyi wa Kanoni, saa munani zuzuye z’amanywa aho abanyeshuri bari bitabiriye amasomo nk’ibisanzwe.

Abanyeshuri bishwe n’iyi mpanuka barimo Eve Namagembe wigaga mu mwaka wa Gatanu, Hilda Asege wigaga mu mwaka wa 4, John Bosco wigaga mu mwaka 2. Ubwo aya makuru yatangazwaga umwana wa kane ntabwo hari haramenyekana ishuri we yigamo.

Polisi yo muri Uganda mu gace kabereyemo iyi mpanuka, yemeje ko umwana wa Kane ataramenyekana neza, isobanura ko yajyanywe kwa muganga kugira ngo hafatwe ibizamini nk’uko bagenze no ku bandi.

Umuyobozi w’iri shuri, Kefasi Katumba yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda ko uwari atwaye iyi modoka, yabanje kugonga ikibambasi mbere y’uko yinjira aho abana bigira mudasobwa (Computer lab).

Ati:”Uwari atwaye byagaragaye ko yabuze uko abigenza agatekereza ko imodoka iri buhagarare nagonga ikibambasi, gusa yaje kumutenguha ikomeza kugenda. Yagonze ikibambasi yinjira aho abana bigira mudasobwa ari naho ba nyakwigendera bari bari”.

Abanyeshuri babiri muri aba bapfuye ubwo bari bamaze kugezwa kwa muganga ku bitaro biri hafi y’iki kigo nk’uko umunyamabanga w’iri shuri Cissy Nambejja yabitangaje.

Ati:”Turi hanganisha imuryango yabuze abana pe, muri aba bana hari abavuye mu mubiri tubagejeje kwa muganga. Twifatanyije n’imiryango yabo muri ibi bihe bitoroshye, ndetse dukomeje gusenga kugira ngo n’abo bakomeretse bakire”.

Tariki  2 Werurwe 2023, indi modoka nanone yagonze ikibambasi cy’ishuri ryitwa Candy Kids Nursery and Primary School riherereye mu gace ka Kamuli hapfa abana bagera kuri 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND