RFL
Kigali

Coach Gael azatanga ikiganiro muri Story Telling Night ku rugendo rw’ubuzima bwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/03/2023 11:54
0


Karomba Gael umaze kuba icyamamare mu ishoramari by’umwihariko rishingiye ku myidagaduro, yamaze kwemera kuzifatanya n’abazitabira Story Telling Night igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri.



Imyiteguro ya Story Telling Night itegurwa na Interact Rwanda, igeze kure. Iki gikorwa kigamije kurwanya ihungabana ryibasira abantu, ahanini bishingiye ku kwiheba no kumva ko ubuzima bari kunyuramo ari bo bonyine bibayeho.

Kigamije kandi guhuza abantu ngo babashe kungurana ubumenyi banigira ku bamaze kugira aho bagera nyuma y’ibihe bitandukanye banyuzemo yaba ibyiza n’ibibi.

Muri iki gikorwa kitabirwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga, habaho n’umwanya wo kuganira hagati y’abashoramari n’abandi bantu batandukanye baba bitabiriye.

Kuwa 31 Werurwe 2023 kuri Olympic Hotel, Story Telling Night izaba irimbanije guhera ku isaha ya saa 06:00 z’umugoraba.

Mu bazaganiriza abazitabira iki gikorwa harimo Coach Gael nk'uko ubuyobozi bwa Interact Rwanda butegura Story Telling bwabitangarije inyaRwanda.

Umuyobozi wa Interact Rwanda, Julius Mugabo, yagize ati: ”Ni gacye ubona umuntu ufite ubumenyi nk'ubwa Coach Gael mu ishoramari, twaramwegereye rero tumusaba kuzadufasha, arabyemera tunamushimira cyane.”

Coach Gael yatangiye kwamamara cyane ubwo yagiranaga ikiganiro binyuze kuri Youtube na The Ben baganira ku buzima bw’uyu muhanzi burimo nubwo hanze y’umuziki.

Icyo gihe The Ben yatangaje byinshi birimo ko abantu bamenya ahanini ibyo bakora mu muziki ariko hari ibirenze ibyo bakora ndetse n’imishinga myinshi iba inazwi babafitemo ukuboko.

Nyuma Coach Gael yatangiye gukorana na The Ben mu bikorwa by’umuziki, baza gusa n'abasubitse, uyu mugabo atangira gukorana na Bruce Melodie ari na we bari kumwe none.

Uyu mugabo asanzwe afite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z Amerika afatanyamo n’umugore we na we w’Umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gael aheruka gutangiza inzu ireberera inyungu z’abahanzi ikanatunganya umuziki yitwa 1:55 A.M. Afite n’ibindi bikorwa birimo inyubako y’imikino n’imyidagaduro ifite agaciro kagera kuri Miliyari 1 Frw, ari kubaka i Gisenyi afatanyije na Bruce Melodie.

Gutumirwa muri Story Telling Night, birahuza neza na bimwe mu byo Coach Gael asanzwe akora aho atanga ubujyanama mu bucuruzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Ibi bivuze ko hari byinshi byo kwitega muri Story Telling Night igiye kuba ku nshuro ya kabiri bitewe n'abahanga batumiwe ngo bazaganirize abazitabira.

Kwinjira muri iki gikorwa birasaba ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, n'ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro. Abazitabira bazamenyana n’abantu banyuranye banatahane ubumenyi.

Coach Gael azatanga ikiganiro muri Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriGael asanzwe ari mu bashoramari bahagaze neza gusa bamamaye cyane mu myidagaduro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND