ND Consult and Business Development Ltd, ikigo cy’ubujyanama ku bucuruzi n’ikoranabuhanga ni ikigo gitanga inama zitandukanye yaba mu bucuruzi, ikoranabuhanga ndetse no guhugura abantu ku gukoresha serivisi zitandukanye.
Ikigo cy’Ubujyanama ku Ikoranabuhanga
n’ubucuruzi, ND Consult cyatangijwe muri 2019 nka IITS&BD
Consult LTD ku isoko ryo mu Rwanda. Iki kigo gifite uburambe
n’ubunararibonye mu gutanga serivisi z’ubujyanama bujyanye no gucuruza
ibicuruzwa, ubujyanama ku iterambere n’ubukungu, gutanga amahugurwa ku ikoranabuhanga (ICT) n’ibindi.
ND CONSULT LTD ni sosiyete
y’abanyarwanda ifite 100% y’indangagaciro mpuzamahanga, n'abajyanama babigize
umwuga. Iki Kigo cyiyemeje gutanga serivisi zinoze, no kuzuza ibyifuzo
by’abafatanyabikorwa n’abakiriya babagana.
Ikigo cy'ubujyanama ND Consult Ltd
gifite abafatanyabikorwa benshi harimo ibigo by’ubucuruzi, ibigo bitegamiye kuri
Leta n’ibindi, yaba mu Rwanda, EAC no hanze ya Afurika.
ND CONSULT Ltd yashyizeho ibirango bifite
agaciro ku bakiriya bayo bo mu Rwanda, muri EAC n'ahandi. Ku bijyanye no
guhanga udushya mu nganda, nibo ba mbere kurusha abandi ku isoko ry’u Rwanda no
muri EAC.
Zimwe muri serivisi zitangwa n’iki kigo
* Ubujyanama ku iterambere ry’ubucuruzi
* Kwamamariza abacuruzi ibikorwa byabo
* Ubujyanama ku ikoranabuhanga mu itumanaho
* Amahugurwa ku iterambere
1. Ubujyanama ku iterambere ry’ubucuruzi
Ubujyanama ku iterambere ry’ubucuruzi
rifasha amashyirahamwe gukemura ibibazo, gusigasira agaciro k'ibikorwa byabo, kuzamura iterambere no kunoza imikorere yubucuruzi. ND CONSULT LTD ikoresha
ubuhanga bwayo igatanga inama ku bikorwa by’ubucuruzi, bifasha abanyagihugu no
hanze y’Igihugu harimo na EAC.
Dore ibikorwa by’ingenzi bikubiyemo:
· Ingamba ku bucuruzi
· Ubucuruzi bukorerwa kuri Murandasi
· Kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga
· Abakozi
· Amakuru ku ikoranabuhanga
· Gushaka isoko ry’ibicuruzwa
· Kubungabunga ibicuruzwa
2. Kwamamariza abacuruzi ibikorwa byabo
Iki kigo gitangaza ko kwamamaza kwabo ari
inzira yo kumenya ibyo abakiriya bakeneye, no kumenya uburyo bwiza bwo kuzuza
ibyo bakeneye. Kwamamaza ni imyitozo yo kuzamura isosiyete n'ibicuruzwa byayo, binyuze mu nzira zishyuwe.
Bimwe mu bikorwa bihambaye bakora harimo
gushyiraho imiyoboro no guhuza ibikorwa by'ababagana n'abakiriya bakomeye.
ND Consult Ltd ikorera abakiriya imbuga
nkoranyambaga zirimo (Instagram, Twitter, Facebook, na LinkedIn). Nk’uko bizwi, imbugankoranyambaga zihutisha amakuru ku bantu benshi mu gihe gito.
3. Ubujyanama ku ikoranabuhanga n'itumanaho
Itumanaho hamwe n'ikoranabuhanga bifasha
gukingura imiryango y’umwuga, bigashimangira ubuhanga bigatuma hakorwa ibikorwa
bijyanye n’icyerekezo no kugera byoroshye ku bakiriya.
Iki kigo gihuza ubumenyi bw'ikoranabuhanga
bukenewe hamwe n’ubuhanga bw’itumanaho, kwamamaza, binyuze mu itangazamakuru
kugira ngo byorohere abakiriya babo cyangwa abafatanyabikorwa babo.
Zimwe muri serivisi zitangwa ku bakiriya
- Kwigishwa gukoresha mudasobwa
- Kwigishwa gutegura imishinga
- Kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga
- Gutegura porogaramu za mudasobwa
- Gukoresha ibitangazamakuru
4. Amahugurwa ku iterambere
Amahugurwa agamije kwigisha iterambere ry'umwuga (PD) ni uburyo bwateguwe n’iki Kigo, bushimangira uburyo abakozi
bakwiyungura byinshi, bagakoresha ubumenyi n’ubuhanga bafite mu kwiteza imbere.
Zimwe mu nyungu zo gutanga amahugurwa ku bakozi:
· Kunoza imikorere y’abakozi
· Kongera uruhare rw’abakozi mu kazi
· Kwiyongera k’umusaruro
· Abakozi bakora nk’abikorera binyuze mu
bumenyi bahabwa mu mahugurwa
· Bigabanya ibikoresho n’umwanya
byangizwaga n’abakozi
· Abakozi bagira intego bakamenya n’agaciro
ko kugendera ku mabwiriza y’akazi
· Amasomo ahabwa abakozi abafasha kongera
ishema ry’ikigo bakorera
TANGA IGITECYEREZO