Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep, niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023, akoresheje amasaha abiri, iminota 45, n'amasegonda 52.
Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick step DT, niwe usize abandi mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kajya Rwamagana. Wari umunsi witezwe na benshi nyuma y'umwaka Tour du yari igarutse mu rw'imisozi igihumbi.
Iri siganwa ryatangiye ku isaha ya saa 10:00 AM, aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Golf Resirt Villas bakomeza Utexrwa, Yamaha, Nyabugogo, banyura Gatsata, Nyacyonga, Gasanze, Batsinda, Kagugu banyura mu Kabuga, Kibagabaga, Kimironko, baca mu nganda, 15, Masaka, Kabuga bakomeza Rwamagana.
Ethan vernon niwe wambaye umwenda w'umuhondo bwa mbere muri Tour du Rwanda ya 2023
Abasiganwa bageze i Rwamagana Nsengimana Jean Bosco ari kumwe na Fouche, ndetse uko iminota igenda itsinda rikuru ry'abakinnyi rigenda ryegera aba basore. Abasiganwa bazengurutse muri Rwamagana inshuro 5 gusa, bamaze kuzenguruka inshuro 3 igikundi cyamaze gufata ba Nsengimana.
Mu gihe hari hasigaye agace kamwe, Quick step yari ifite abakinnyi benshi mu gikundi, Israel Premier Tech ndetse n'ikipe ya Eritrea nabo bari biganje mu gikundi cyavuyemo utsinda. Agace ka nyuma Ethan Vernon yaje gukandagira igare habura nka metero 800, ndetse yinjira mu murongo ari uwa mbere.
Nsengimana Jean Bosco wabaye umukinnyi mwiza ahazamuka, yatangaje ko babuze umukinnyi uhatana mu gikundi cya nyuma, byatumye ariyo mpamvu badatsinda.
Yagize ati" uyu munsi mwabonye ko natangiye nataka, ndetse nsohoka mu gikundi kare nkomeza gutwara isiganwa, ariko ku munota wa nyuma biranze, gusa ubu twakitega umusaruro kuri uyu wa mbere."
Mugisha Moise niwe munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa 21, akoresheje amasaha 2, iminota 45 n'amasegonda 52 anganya n'uwa mbere.
TANGA IGITECYEREZO