Kigali

FERWABA mu nzira yo gukora amavugurura: Ibikorwa byagezweho na manda ya Mugwiza Desire

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/12/2024 15:04
0


Amatora ya komite nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) azaba tariki ya 21 Ukuboza 2024. Perezida Mugwiza Desire urangije manda ye y’imyaka ine, yagaragaje byinshi yagezeho, imbogamizi bahuye nazo n’intego afite mu gihe yaba yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe.



Mu myaka ine ishize, FERWABA yageze ku bikorwa bifatika byatumye Basketball y’u Rwanda irushaho gutera imbere, haba mu makipe y’igihugu no mu mikino mpuzamahanga. Amakipe y’igihugu y’abagabo n’abagore yazamutse imyanya myinshi mu rutonde rwa FIBA, naho Basketball ya 3x3 nayo igaragaza umusaruro ufatika, aho ikipe y’abagabo yabaye iya Kabiri muri Afurika mu irushanwa ryaFIBA 3x3 Africa Cup 2024. Abakobwa nabo baje ku mwanya wa Gatanu muri iri rushanwa.

Iterambere ryagaragaye kandi mu bikorwa remezo, aho FERWABA ifatanyije n’abaterankunga barimo NBA Africa na Giants of Africa, yubatse ibibuga bishya mu turere nka Huye, Rubavu, Rusizi na Kimironko. Ibibuga bisanzwe byongeye kuvugururwa, urugero rukomeye rukaba ari ikibuga cya Lycée de Kigali (LDK), cyavuguruwe ku rwego mpuzamahanga.

Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, FERWABA yashyizeho uburyo bushya bwo gucunga amarushanwa, burimo Instant Replay System ikoreshwa mu gufata ibyemezo byizewe mu mikino.

Hanashyizweho FERWABA MAP, uburyo bwo kwandika abakinnyi mu ikoranabuhanga, ndetse na Digital Scoresheet, igikoresho cyo kubara amanota mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba ari ubwa mbere cyakoreshejwe muri Afurika.

Nubwo hari byinshi byagezweho, imbogamizi ziracyagaragara. FERWABA ntiyabashije gushyiraho ishuri ryihariye rya Basketball ryari kuzafasha mu guteza imbere impano z’abana bato. Hari kandi ikibazo cyo kubura ibibuga bihagije byujuje ibisabwa na FIBA mu turere twose tw’igihugu.

Perezida Mugwiza Desire, mu gihe yaba yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA, avuga ko afite gahunda yo guhindura shampiyona y’u Rwanda kinyamwuga, gusakara ikibuga cya Kimironko no gukomeza gushyira imbaraga mu mushinga wa FIBA Plus ugamije kuzamura imiyoborere ya FERWABA.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Mugwiza Desire yagize ati: “Ikipe yacu ya 3x3 yabaye iya kabiri muri Afurika, mu gihe abakobwa baje ku mwanya wa Gatanu mu irushanwa rya Africa Cup. Ni intambwe ishimishije dufatanyije n’abakinnyi, abatoza n’abafana.

Twafatanyije na NBA Africa na Giants of Africa mu kubaka ibibuga byujuje ibisabwa, kandi tugerageza kugeza Basketball mu turere dutandukanye. Iki kibuga cya Lycée de Kigali (LDK) cyavuguruwe ku rwego mpuzamahanga, ni ishema kuri twe.

Kongera gukoresha ikoranabuhanga ridufasha gufata ibyemezo byizewe no gucunga amarushanwa ni ikintu cy’ingenzi twagezeho muri iyi manda.

Ikibazo gikomeye ni ukubura ibibuga byujuje ibisabwa na FIBA mu turere twose tw’igihugu, ndetse no gushyiraho ishuri ryihariye rya Basketball. Ibi ni byo tugomba gukosora mu gihe cyihutirwa.

Nifuza ko shampiyona yacu ikinwa kinyamwuga. Ibi bizafasha abakinnyi kubona amahirwe yo kuzamuka no kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga. Tugomba kandi gusakara ikibuga cya Kimironko no guteza imbere imiyoborere ya FERWABA binyuze muri FIBA Plus Project''.

Ibikorwa byagezweho muri iyi manda biratanga icyizere ku iterambere rya Basketball y’u Rwanda. 

Mugwiza Desire wafashije Basketball y'u Rwanda mu myaka ine, ari kwiyamamariza indi manda

Mu byagezweho kuri Manda ya Desire, harimo kuba amakipe y'igihugu yaragerageje kwitwara neza mu ngeri zitandukanye

Gukora neza Gymunasium ya Lycee De Kigali no kubaka inindi bibuga bitandukanye, nabyo biri muri byinshi byakozwe kuri manda ya Desire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND