Uwera Annette wiga mu mashuri yisumbuye ku Muhima wa Kigali muri Saint Joseph, yatuganije byinshi byerekeye urugendo rwe rw’imideli yatangiye yiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Annette ubu wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu
ishami ry’Ubukerarugendo, yagarutse ku buryo yari yaracitse intege ariko bagenzi be bakongera kumutera imbaraga akongera kubisubiramo.
Kuri ubu abarizwa muri Rwanda Model Academy imaze kuba ubukombe, inohereza abanyamideli i Burayi.
Annette yakomojeho ati: “Iyo mbonye
bakuru banjye, banyigisha ko byose bishoboka kuko nabo batangiye nkanjye, nkavuga nti niba barageze aha kuki njyewe ntabikora.”
Yagiriye inama abifuza kwinjira mubyo kumurika imideli, ati: “Nibwiraga ko bisaba amafaranga cyane, biranayasaba ariko iyo ufite umuhate
bikomeza kugenda bikunda utazi uko bigenze.”
Mu gihe yagira amahirwe yo kwegukana amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023, yavuze ko yarushaho gukora cyane.
Ati: “Ikintu cya mbere
nteganya ni ukwizamura ku giti cyanjye birumvikana, naba ngeze ku rundi rwego
nkanashyira imbaraga mu bindi bikorwa.”
Agira icyo asaba ababyeyi agira ati: “Icyo nabwira ababyeyi ni uko imideli ari ibintu bisanzwe, n’ubwo batabyumva neza cyane mu Rwanda. Rero bareke abana bajye mubyo bakunze, unabonye abigiyemo agatana umuhanure nk’abandi bose, ariko utamubujije amahirwe.”
Watora Annette unyuze hano
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANNETTE UWERA
TANGA IGITECYEREZO