Mbabazi Shadia umaze kwamamara nka Shaddy Boo yashyize igorora abakundana, bari kwitegura umunsi wabahariwe uzwi nka ‘Saint Valantin’.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, mu bihugu bitandukanye ku Isi yose, benshi bategerezanyije amatsiko umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Nk’ahandi hose no mu Rwanda bamwe batangiye gutegura
impano bazaha abakunzi babo; zirimo indabo , n’izindi zitandukanye zabashimisha
bitewe n’icyo uwo ukunda uzi akunda kandi yifuza muri iki gihe.
Shaddy Boo mu rwego rwo gufasha abakunda kwishimira
umunsi wabo, yateguye impano zo kubajyana mu gitaramo afite ku Gisenyi kizabera
mu bwato mu kiyaga cya Kivu ku wa 25 na 26 Gashyantare 2023.
Mu bice bibiri by’iki gitaramo hazabanza ikizabera
ahitwa New Vista, kizaba ku wa 25 Gashyantare aho Shaddy Boo azataramana n’abakunzi
mu birori bya Silent Disco.
Hakurikiraho ibirori bizabera mu kiyaga cya Kivu aho
abakunzi b’uyu mugore w’icyamamare bazabasha gutemberana nawe muri iki kiyaga. By’umwihariko
abakundana bazabona umwanya wo kumva amahumbezi yo muri iki kiyaga buri umwe
ari mu gituza cya mugenzi we.
Shaddy Boo yabwiye InyaRwanda ko mu rwego rwo
kwishimana n’abakundana, ariyo mpamvu we n’abo bafatanyije bahisemo gukora
ibintu nk’ibi ndetse by’umwihariko akaba yarageneye impano z’amatike 20 ku
bakundana bafite inkuru nziza ijyanye n’urukundo.
Ati ‘‘Turi mu kwezi k’urukundo, rero twahisemo
kudabagiza abakundana tubajyana ku mazi. By’umwihariko njye nzatanga amatike 20
kuri couple zifite inkuru nziza kurusha izindi.’’
Kugira ngo umuntu atsindire itike, bisaba kwandikira
Shaddy Boo kuri Instagram, ukamubwira inkuru y’urukundo rwawe n’uwo mukundana
mu buryo bw’incamake ubundi ugakurikizaho ifoto yanyu mwembi.
Couple zizatoranywa hatagendewe ku bandikiye Shaddy Boo ahubwo izatoranywa hakurikijwe uburyohe bw'inkuru y'urukundo, byose bizakorwa na Shaddy Boo afatanyije n'abasanzwe bamufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Kwandikira Shaddy Boo biratangira kuri uyu wa Mbere tariki 13
Gashyantare, bizarangire kuri uyu wa Kabiri ku munsi w’abakundana. Nyuma hazatangazwe abahize abandi bahabwe amatike ya VIP yo kujya muri iki gitaramo cye cy'iminsi ibiri.
Uretse Shaddy Boo muri iyi minsi abazataramana nawe, mu
buryo bwo kuvanga imiziki bazasusurutswa na Dj Phil Peter, Selecta Dady ndetse
baririmbirwe na Momo Lava.
Shaddy Boo ni umwe mu bagore bakunze gushamadukirwa n’abiganjemo
igitsinagabo.
Ubusanzwe avuga ko yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa
Kigali tariki 20 Mata 1992. Avuka mu muryango w’abana bane, barimo abahungu
babiri n’abakobwa babiri, akaba imfura muri uwo muryango.
Yatangiye kujya mu ndirimbo z’abahanzi mu myaka icyenda ishize, ndetse niwe King James yifashishije mu ndirimbo yise ‘Buhoro buhoro’. Nyuma yatangiye kwamamara biturutse ku mashusho n’amafoto yasakazaga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram.
Shaddy Boo ni umwe mu bagore batigisa imbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo agiye gufasha Couple 20 kwizihiriza 'Saint Valentin' mu kiyaga cya Kivu
Shaddy Boo agiye kuryohereza abanya-Gisenyi n'abandi banyarwanda bakundana mu gitaramo kizabera ku mazi
Shaddy Boo azwiho kuba ari umwe mu bagore b'abanyabirori bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO