RURA
Kigali

Peace Cup: APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/02/2025 17:14
0


APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ mu gikombe cy'Amahoro amakipe yombi ategereza umukino wo kwishyura kugira ngo azamenye ikipe izajya muri kimwe cya kabiri.



Kuri uyu wa Kane itariki 27 Gashyantare 2025, ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ¼ mu Gikombe cy'Amahoro. Ni umukino warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 Bwa Gasogi United maze amakipe yombi ategereza ikizava mu mukino wo kwishyura aho APR FC ishaka kwihimura kuri Gasogi yayisezereye mu mwaka w'imikino ushyize.

UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

90+1' Ishimwe Pierre atabaye ikipe ya APR FC akuraho umupira mwiza wari uzamukanywe na Mugisha Joseph Rama'

90' Gasogi iracyarwana no kubona igitego cyo kwishyura'

86' Kufura ya APR FC ntyuma y'ikosa rikorewe Mugisha Gilbert ariko iyo kufura ntacto imariye APR FC'

83' Seidou Dauda Youssif yari ahawe umupira na Mugisha Gilbert ariko umupira urarenga'

81' Mugisha Joseph rama yari ashatse gukinana neza na Hakim Hamis ariko umupira awakira nabi awutera uko atabishaka'

78' APR FC ikoze impinduka maze Thadeo Luanga asimbura Mahamadou lamine Bah'

77' gasogi United ikoze impinduka maze Kokoete Udo Ibiok aha umwanya Ngono Guy Herve'

76' Mudel Akbr yari ateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura ku ruhande'

75' Alioune Souane atabaye ikipe ya APR FC akuramo ishoti rya Udo Ibiok Kokoete'

73' Mudel Akbar yari akiniye neza Iradukunda Axel ariko umupira uramurengana'

69' Alioune Sousane atabaye ikipe ya APR FC nyuma y'uko Hamis Hakim yari azamuye umupira mwiza cyane'

68' APR FC ikoze impinduka maze Dushimirimana Olivier na Mamadou Sy basimbura Cheik Djibril Ouattra na Denis Omedi'

65' Ikarita y'umuhondo ihawe Mugisha Joseph Rama nyuma yogukorera ikosa Nshimiyimana Ismael Pichou'

60' Muigisha Joseph Rama yari akinanye neza na Alioune Mbaye ariko umuzamu Ishimwe Pierre aratabara afata umupira Mbaye atarawukoraho'

57' Kokoete Udo Ibiok yari agonganye na Alioune Souane ariko barahagurutse'

56' Gasogi United ikoze impinduka maze Harerimana Abdelaziz asimbura Ndikumana Danny'

55' Kokoete Udo Ibiok ateye umupira ateye umupira uremereye mu izamu rya APR FC ariko Ishimwe Pierre aratabara'

53' Niyomugabo Claude yari acomotse mu rubuga rw'amahina rwa Gasogi United ariko ahaye umupira Lamine Bah awuteye umuzamu wa Gasogi Awukuramo'

51' Kufura Nshimiyimana Ismael ayikinanye na Mugisha Gilbert ariko Nduwayo alex aratabara akiza izamu'

50' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Hakim Hamis akoreye Mahamadou Lamine Bah'

49' Mugisha Gilbert yari akinanye neza na Nioyomugabo Claude ariko umupira uramurengana'

48' Niyomugabo Claude yari azamuye agapira mu izamu rya Gasogi United ariko umuzamu daula Bareli aratabara'

46' Iradukunda Axel yari agerageje ishoti mu izamu rya APR FC arimo umupira unyura hejuru y'izamu'

45' Ikipe ya APR FC itangiranye impinduka maze Hakim Kiwanuka aha umwanya Nshimiyimana Ismael pochou'

IGICECYA KABIRI KIRATANGIYE

APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro maze amakipe yombi ategereza umukino ubanza


Igitego cya Niyibizi Ramadhan nicyo gitandukanyije Gasogi United na APR FC mu mukino uanza wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+2' Cheik Djibril Ouattra ateye kufura ikomeye cyane ibanza gukubita ipoto ariko umuzamu wa Gasogi awugarura utarajya mu izamu'

45+1' Kuifura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Hakim Kiwanuka'

45' Niyomugabo Claude yari azamukanye umupira ariko abakinnyi ba Gasogi baratabara'

43' Udahemuka Jean de Dieu yari akiniye neza Alioune Mbaye ariko habaho kuirarira'

41' Ikipe ya Gasogi United yari iteretsemo igitego gitsinzwe Hakizimana Adolphe kuri kufura ya Hamis Hakim ariko umusifuzi amurega kurarira'

40' APR FC ikoze impoinduka maze Mugisha Gilbert asimbura Niyibizi Ramadhan,

39' Ikipe ya APR FC isa n'aho ishaka gukora impinduka hariri kare kuko Nshimiyimana Ismael Pichou na Mugisha Gilbert bamaze kwishyushya'

36' Ikarita y'umuhondo ihawe Alioune Souane nyuma yo kutishyimira icyemezo cy'umusifuzi wari usifuye ikosa rya APR FC'

33' Alioune Souane yari ashatse gutungura umuzamu wa Gasogi United ariko aba maso umupira awukuzamo ukuguru'

27' Udahemuka Jean de Dieu ateye umupira wa kufura mu izamu rya APR FC maze Ishimwe Pierre aratabara umupira ujya muri koruneli itagize icyo ifasha Gasogi United'

25' Alioune Mbaye arase igitego wenyine imbere y'izamu rya APR FC maze Niyigena Clement aratabara'

22' Kuifyra itewe na Hakim Mamis ariko umunya Senegal Alioune Souane aratabara'

21' Kufura ya Gasogi United nyuma y'ikosa Dauda akoreye Kokoete Udo Ibiok'

18' Lamine Bah yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gasogi ariko ateye ishoti umupira ujya ku ruhande'

18' Abakinnyi ba Gsogi United bakomeje gukina bashaka amayeri yo gutsinda igitego'

12' Niyibizi Ramadhan wari uryamye hasi abaganga baramuvuye asubira mu kibuga'

9' Mahamadou Lamine Bah atabaye ikipe ya APR FC nyuma y'uko Hamis Hakim yari yandagaje ubwugarizi bwa APR FC'

6' Koruneli ya Gasogi United umuzamu wa APR FC awukuyemo ariko abakinnyi ba Gasogi basigara basaba penaliti bavuga ko Clement yakarabye umupira ariko umusifuzi arabashwishwuriza'

6' Alioune Mbaye yari acomekeye umupira Mugisha Joseph Rama ariko Alioune Souane arawurenza'

4' Ikipe ya Gasogi United ikimara gutsindwa igitego ikinanye imbaraga zidasanzwe maze Kokoete Udo Ibiok ateretse igitego mu izamu abasifuzi bavuga ko yaraririye'

1' Umukino ugitangira abakinnyi ba Gasogi United bakisuganya Niyibizi Ramadhan arekuye ishoti maze umuzamu wa Gasogi United abura aho umupira unyuze'

1' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyibizi Ramadhan

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clerment, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan, biringiro Gilbert, Seidou dauda Youssif, Alioune Souane, Djibril Ouattra Cheik, Denis Omedi, lamine Bah na Hakim Kiwanuka.

Abakinnyi ababnje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Ibrahim Dauda Bareli, Muderi Akbar, Iradukunda Axel, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Joseph Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis Hakim na Ndikumana Dannny.

Ni umukino amakipe yombi yakaniye ukurikije ibyagiye bivugwa mbere y’uko uba. Ku wa Mbere ubwo Gasogi United yari imaze gutsinda Kiyovu Sports muri shampiyona, Perezida wayo KNC yasezeranyije abakunzi bayo  ko izasezerera APR FC bidasabye umukino wo kwishyura.

Kuba Perezida wa Gasigi United yarasezeranyije abakunzi bayo gusezerera APR FC si ibintu by’impanuka cyangwa amakabyankuru kuko no mu mwaka ushyize w’imikino APR FC yasezerewe na Gasogi United muri kimwe cya Kane mu gikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gukina imikino ibiri ya Gasogi United yigengesereye kuko idashaka ko yayikura mu gikombe cy’Amahoro ubugirakabiri kuko byafatwa nk’agasuzuguro ku ikipe y’ingabo z’igihugu.

APR FC yageze muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Musanze FC muri kimwe cya Munani. Ikipe ya Gasogi United yo yageze muri kimwe cya kane nyuma yo gusezerera AS Muhanga muri kimwe cya munani.

Abakinnyi ba APR FC mu myitozo mbere y'uko umukino utangira


Uko abakinnyi ba Gasogi United basesekaye kuri Kigali Pele Stadium






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND