RURA
Kigali

Abigail Chams yihanangirije abavuga ko adakundana na Harmonize

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:27/02/2025 17:34
0


Abigail Chams yashyize ahagaragara ko atishimiye abantu bavuga ko we na Harmonize batari abakunzi, ahubwo ko bakoresha umubano wabo mu kwiyamamaza no kwamamaza ibikorwa byabo by'uhanzi.



Ku rubuga rwe rwa Instagram, Abigail yanditse agira ati: "Bareke bavuge icyo bashaka. Turabizi ko urukundo atari umukino ngo dukine. Ndi hano iteka ryose Harmonize."

Uyu muhanzi Abigail waririmbye indirimbo Nani? yahuriyemo na Marioo, yagaragaje ko adashaka kumva ibivugwa n'abantu, ahubwo yihaye umugambi wo gukomeza kubana na Harmonize no kurinda urukundo rwabo.

Iyi nkuru ya Abigail ikomeje gukurura impaka hagati y'abafana n'abakurikira ibikorwa byabo, bamwe bakavuga ko urukundo rwabo ari urw'ukuri, mu gihe abandi bashidikanya ku mpamvu z'ukuri z'uyu mubano bafitanye.

Uyu munsi kandi, Abigail na Harmonize bashyize hanze indirimbo yabo nshya yitwa Me Too, ije nyuma ya Furaha, ikaba imaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ni indi ntambwe mu rugendo rwabo rwo kwamamara binyuze mu rukundo rwabo ndetse no gukorana.

Harmonize na Abigail Chams bakomeje kuryoherwa n'umunyanga w'urukundo.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND