Umuhanzi Bazzo ukomoka mu Burasirazuba avuga ko yinjiye mu muziki kandi agiye kuwukora nk'akazi abifashijwemo na Producer Laser beat.
Amazina ye bwite ni Kakoza Bashira akaba akoresha izina rya Bazzo mu muziki. Akomoka mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Kugeza ubu afite indirimbo 2, ariko imwe yise "Naremeye" niyo yasohoreye amashusho.
Mu buzima busanzwe, Bazzo akora ibijyanye n'ubwubtsi. Avuga ko uko byagenda kose afite intego yo guhirimbana umuziki we ukambuka imipaka kuva mu Burasirazuba ukageera n’i Kigali. Avuga ko impamvu yahisemo kuririmba Afrobeat ari uko ari njyana yiyumvamo cyane.
Ubwo yabazwaga na inyaRwanda imbogamizi ahura nazo mu muziki we, yagize ati: "Icyo mbona kigoye ni ubushobozi bwo gutunganya indirimbo, kumenya abantu nyakuri bo gukorana nabo kugira ngo umuziki wawe ugere kure".
Bazzo yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Laser Beat watunganyije mu buryo bw'amajwi indirimbo ze "Ibaze" ndetse na "Naremeye". "Uranyica naremeye, waramfashe. Ndagukunda ni ukuri, mu mutima nta wundi" - iyi ni imitoma yumvikana mu ndirimbo ye nshya yise "Naremeye".
Bazzo amaze gukora indirimbo abyiri ashyigikiwe na Laser Beat
Bazo mu ndirimbo y'umusore utera imitoma umukobwa yihebeye
TANGA IGITECYEREZO