RFL
Kigali

Bazzo yinjiye mu muziki ku bufasha bwa Laser beat - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/02/2023 20:14
1


Umuhanzi Bazzo ukomoka mu Burasirazuba avuga ko yinjiye mu muziki kandi agiye kuwukora nk'akazi abifashijwemo na Producer Laser beat.



Amazina ye bwite ni Kakoza Bashira akaba akoresha izina rya Bazzo mu muziki. Akomoka mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Kugeza ubu afite indirimbo 2, ariko imwe yise "Naremeye" niyo yasohoreye amashusho.

Mu buzima busanzwe, Bazzo akora ibijyanye n'ubwubtsi. Avuga ko uko byagenda kose afite intego yo guhirimbana umuziki we ukambuka imipaka kuva mu Burasirazuba ukageera n’i Kigali. Avuga ko impamvu yahisemo kuririmba Afrobeat ari uko ari njyana yiyumvamo cyane.

Ubwo yabazwaga na inyaRwanda imbogamizi ahura nazo mu muziki we, yagize ati: "Icyo mbona  kigoye ni ubushobozi bwo gutunganya indirimbo, kumenya abantu nyakuri bo gukorana nabo kugira ngo umuziki wawe ugere kure".

Bazzo yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Laser Beat watunganyije mu buryo bw'amajwi indirimbo ze "Ibaze" ndetse na "Naremeye". "Uranyica naremeye, waramfashe. Ndagukunda ni ukuri, mu mutima nta wundi" - iyi ni imitoma yumvikana mu ndirimbo ye nshya yise "Naremeye".


Bazzo amaze gukora indirimbo abyiri ashyigikiwe na Laser Beat


Bazo mu ndirimbo y'umusore utera imitoma umukobwa yihebeye

REBA HANO INDIRIMBO "NAREMEYE" YA BAZZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • waswa1 year ago
    Niba ashaka gutera imbere mumuziki azashake umuhanzi uzwi mumuziki maze bakorane indirimbo bityo azamenyekana cg akorere mumastidio izwi nka element ebana azamamara murakoze





Inyarwanda BACKGROUND