RFL
Kigali

Ndizihiza ubuzima wabayemo! Miss Kayibanda yunamiye Hirwa Henry umaze imyaka 10 yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2023 8:56
0


Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yanditse agaragaza urukumbuzi n’urukundo afitiye musaza we Hirwa Henry, umunyamuziki wabarizwaga mu itsinda rya KGB umaze imyaka 10 yitabye Imana.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023, ni bwo Miss Kayibanda yunamiye musaza we yifashishije indirimbo ‘God is In This Story’ ya Katy Nichole na Bid Daddy Weave. Iyi ndirimbo imaze amezi arindwi isohotse, imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 2.

Ni indirimbo isubiza ibyiringiro mu buzima bwa muntu, ikitsa cyane ku kuvuga ko ibyo waba uri kunyuramo byose, yaba ibyiza cyangwa se ibibi Imana iri mu nkuru y’urugendo rw’ubuzima bwawe uko byagenda kose!

Yifashishije iyi ndirimbo, Miss Kayibanda yagaragaje ifoto ari kumwe na Hirwa Henry, umwe ari mu mudoka, n’indi foto igaragaza musaza we ari wenyine.

Uyu mukobwa uherutse kwambikwa impeta y’urukundo, yavuze ko imyaka 10 ishize musaza we yitahiye kwa Jambo bimeze nk’aho ari ejo hashize.

Avuga ko akumbuwe kandi bamukunda cyane. Ati "Imyaka 10 irashize tutari kumwe, kuri twe bimeze nk'aho wagiye ejo hashize. Turagukumbuye, kandi turagukunda cyane."

Kayibanda yakoresheje Hashtag igira iti "Turizihiza ubuzima wabayemo." Arakomeza ati "Komeza ugire iruhuko ridashira rukundo rwanjye."

Yavuze ko yizihiza ubuzima bwa musaza we, kandi yishimira igihe bamaranye nk’abavandimwe. Ati "Ndizihiza ubuzima wabayemo, kandi nkashimira igihe namaranye nawe."

Hirwa Henry yitabye Imana ku itariki 01 Ukuboza 2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi. 

Miss Auore Kayibanda aheruka mu Rwanda mu biruhuko mu mpera z’umwaka wa 2022. Ku itariki nk’iyi, ni ukuvuga tariki 1 Ukuboza 2022, ari kumwe n’umubyeyi we, Skizzy n’abandi basuye imva ya Hirwa Henry banashyira indabo ku mva mu irimbi rya Rusororo.   

Imyaka 10 irashize Hirwa Henry yitabye Imana- Urupfu rwashenguye benshi


Miss Kayibanda yavuze ko azahora azirikana ibihe yagiranye na musaza we 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GOD IS IN THIS STORY' KAYIBANDA YAKORESHEJE MU KWIBUKA MUSAZA WE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND