RFL
Kigali

AS Kigali yatangaje impamvu yikuye mu gikombe cy'Amahoro cya 2023

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/02/2023 16:42
0


Ikipe ya AS Kigali imaze imyaka ine ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yamaze kwikura mu gikombe cy'Amagoro cya 2023, ivuga ko 'ikusanyirije imbaraga igikombe cya Shampiyona' itarabasha gutwara na rimwe.



Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo AS Kigali yifashishije imbuga nkoranyambaga itangariza abakunzi bayo ko itazitabira igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka, n’ubwo ari yo yatwaye bibiri biheruka.

Umuvugizi wa AS Kigali, Madame Kankindi Anne-Lise yabwiye InyaRwanda ko bashaka gushyira imbaraga nyinshi mu gikombe cya Shampiyona, ari nayo mpamvu basezeye mu gikombe cy'Amahoro.

Yagize ati "Turashaka gukusanyiriza imbaraga (Concentration) igikombe cya Shampiyona kuruta ibindi, niyo mpamvu."

Abajijwe niba nta kibazo cy'ubushobozi buke kiri mu ikipe y'Umujyi ngo bibe inkomoko yo kuva mu gikombe cy'Amahoro, yavuze ko ntaho bihuriye kandi n’iyo habaho gutinda guhemba abakinnyi byo ari ikibazo kiba n'ahandi hose.

Yagize ati "Gutinda guhemba abakinnyi byo biba henshi mu Rwanda, Uretse APR FC na Police FC abandi bose bibabaho, ntabwo ariyo mpamvu yo kuva mu gikombe cy'Amahoro”.

Kankindi Anne, Umuvugizi wa AS Kigali

Amategeko ya FERWAFA agena ko ikipe itwara igikombe cy'amahoro mu mwaka runaka, ari yo iserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup. Iyo Igikombe cya Shampiyona n'Icy'Amahoro byatwawe n'ikipe imwe, iyo ijya muri CAF Champions League naho iyabaye iya kabiri muri Shampiyona ikajya muri Confederations.

AS Kigali yatwaye igikombe cy'Amahoro muri 2019 ndetse icyisubiza muri 2022, mu gihe muri 2020 na 2021 bwo kitakiniwe kubera icyorezo cya COVID-19. Kuva mu myaka ine ishize, AS Kigali yaserukiraga u Rwanda muri Confederation Cup ariko ntiyabasha kurenga umutaru na rimwe.

AS Kigali ifite ibikombe bibiri by'Amahoro biheruka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND