Testosterone ni umusemburo nkenerwa cyane mu buzima bw’abantu batandukanye, igitsina gabo by’umwihariko. Muri iyi nkuru tugiye kureba uburyo bwo kuwongera.
Niba uhora ushakisha uburyo bwo kuzamura umusemburo
wawe wa Testosterone, menya ko hari ibintu bike ukwiriye gukora.
1.
Menya
neza ko wifitemo ‘Magnesium’ ihagije cyane
Iyi Magnesium, ikora akazi gakomeye cyane mu mubiri by’umwihariko
mu gihe cyo gukora uyu musemburo wa Testosterone. Ibi bishatse kuvuga ko mu gihe
utayifite uba ufite ikibazo gikomeye. Rya amafunguro arimo vitamin ihagije.
2.
Menya
neza ko wifitemo Zinc ihagije
Zinc ni ingenzi cyane kuko ikora mu bijyanye no gukora
intanga, Zinc na Magnesium, zihurira ku murimo umwe ni nayo mpamvu ari ingenzi
cyane ku muntu ushaka kuzamura urugero rwa Testosterone mu mubiri we.
3.
Ujye
uryama usinzire neza
Menya neza ko wagize ibitotsi byiza cyane, wite
ku nzozi zawe ndetse no kubyuka mu gihe gikwiriye. Iyo umuntu aryamye, imisemburo
irakorwa, arakura ndetse bikanafasha
kuzamura uyu musemburo ku kigero cya 9%.
4.
Rya
indyo yuzuye
Iri ni ihame ku muntu ushaka kugira ubuzima bwiza,
asabwa kurya indyo yuzuyemo intungamubiri zose; kurya ibitera imbaraga, kurya
ibyubaka umubiri, kurya ibirinda indwara ndetse n’ayandi mafunguro yose.
Umuntu ushaka kuzamura uyu musemburo, agirwa inama yo
kwirinda kurya amafunguro arimo isukari nyinshi dore ko isukari igabanya uyu
musemburo ku kigero cya 30%.
Ntabwo ukwiriye kurya inyama cyane. Kurya inyama nyinshi bituma umusemburo wa Estrogen wiyongera bikaba byatera ikibazo cyo kurwara indwara ya Prostate ndetse n’intanga zawe zikagabanyuka.
Uragirwa
inama yo gukora imyitozo ngorora mubiri cyane, kujya ujya ku kazuba byibura
iminota 15 buri munsi.
Inkomoko: Vocal.Media
TANGA IGITECYEREZO