RFL
Kigali

Ababyeyi be ntibabishakaga!: Umukobwa w'imyaka 24 yarushinze n'umusaza w'imyaka 85-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/02/2023 9:59
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umukobwa w'imyaka 24 yatunguye benshi arushinga n'umusaza w'imyaka 85 nyuma yaho ababyeyi be batabyifuzaga ko abana n'umuntu umurusha imyaka 61.



Uko iminsi ishira ni ko imvugo zigira ziti: ''Urukundo ntirureba imyaka'' n'indi igira iti: "Imyaka ni imibare gusa'' zigenda zibonerwa ibisobanuro ndetse n'abantu bakerekana ko ibyo zivuga ari ukuri.

Abandi bantu bongeye gushimangira izi mvugo ni abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umukobwa w'imyaka 24 yarushinze n'umusaza w'imyaka 85 y'amavuko akemeza ko urukundo rutareba ku myaka.

Miracle Phillips Pogue w'imyaka 24 yarushinze na Charles Pogue w'imyaka 85

Umukobwa witwa Miracle Phillips Pogue w'imyaka 24 ukomoka mu gace ka Mississippi yamaze gusezerana kubana akaramata n'umusaza w'imyaka 85 witwa Charles Pogue. 

Mu kiganiro kihariye aba bombi bagiranye na Daily Mail nyuma yo kurushinga, bavuze amavu n'amavuko y'urukundo rwabo rutashyigikiwe n'ababyeyi b'uyu mukobwa.

Miracle yahoze ari umukozi wo mu rugo wa Charles Pogue mbere yuko barushinga

Miracle Phillips Pogue uhamya ko akunda byimazeyo Charles Pogue umurusha imyaka 65, yavuze ko yahoze ari umukozi wo mu rugo rwe nyuma bakaza gukundana. 

Yagize ati: ''Ubundi nahoze ndi umukozi we mu rugo nita ku nzu ye kuko nta wundi muntu babana. Byatangiye tumara umwanya munini tuganira dusanga duhuje byinshi. Ni aho urukundo rwatangiriye. Tubanye twari tumaze imyaka 2 dukundana''.

Muzehe Charles w'imyaka 85 yatangaje ko yakunze byimazeyo Miracle kugera aho arwana n'umutima we

Miracle na Charles bari bamaranye imyaka 2 bari mu rukundo

Charles Pogue aganira na Daily Mail yagize ati: ''Nakunze Miracle cyane ku buryo narwanye n'umutima kugira ngo ntabimubwira kuko nabonaga bidakwiriye ariko murabizi ntabwo warwana n'umutima ngo uwutsinde''. Nubwo aba bombi bishimiye urukundo rwabo ntabwo ariko umuryango wa Miracle Phillips wabyishimiye kuko ababyeyi be bamubujije gukora ubukwe na Charles.

Ababyeyi ba Miracle ntibifuzaga ko arushinga na Charles umurusha imyaka 61

Sekuru wa Miracle niwe wamushyingiye nyuma y'uko Se abyanze

Daily Mail yatangaje ko ababyeyi b'uyu mukobwa bakoze uko bashoboye ngo bamubuze kubana n'uyu musaza nyamara ntibyagira icyo bimara. Ntibigeze bataha ubukwe bwe ndetse Se yanze kumutanga ahubwo Sekuru witwa Joe Brown niwe wamutanze mu birori by'ubukwe bwabo. 

Daily Mail ivuga ko igitangaje ni uko uyu Sekuru afite imyaka 72 ari muto cyane ku musaza Charles Pogue washatse umwuzukuru we.

Urukundo rwa Miracle w'imyaka 24 na Charles w'imyaka 85 rukomeje gutangaza benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND