Umukuru wa Kiliziya Gatulika ku isi yasabye abaturage bo muri Congo by’umwihariko urubyiruko gushyira ku ruhande umwuka w’ivangura rishingiye ku moko ahubwo rukubaka ejo hazaza.
Ibi yabivugiye ku kibuga cy’umupira mu murwa mukuru Kinshasa ahari hahuriye urubyiruko rungana n’ibihumbi 65. Yagize ati: ”Mwitondere ibigeragezo byose bibashora ku gutunga abandi intoki ndetse no kwanga abantu mu bitura inabi".
"Mwirinde cyane urwango rushingiye ku Ntara, amateka arabasaba
kugira uruhare mu kuzana ibyishimo ku bandi, gufata iya mbere mu gaharanira
ubuvandimwe, mukagira inzozi zikomeye zizageza isi yose ku bumwe burambye”.
Papa Francis kandi yavuze kuri ruswa, agaragaza ko
abantu badakwiriye kujya bayoborwa n’amagambo ayobya abandi kandi arimo uburozi
bukurura abandi ngo babagirire nabi”.
Yabivuze ku munsi we wa nyuma w’uruzinduko yarimo muri
iki gihugu gihana imbibi n'u Rwanda. Ku munsi wo ku wa Gatatu yagejeje ijambo
ku bantu benshi cyane bari bitabiriye Misa, yasomeye ku mu Mujyi wa Kinshasa,
aho yatanze ubutumwa bukomeye bw’amahoro
avuga ku bantu bose bafite uruhare mu ntambara iri kubera muri Congo.
Kuwa Kane yagarutse ku magambo asa n'ashimangira ejo
hazaza heza. Biteganyijwe ko ahava muri DRC uyu munsi ajya mui gihugu cya Sudani y’Epfo.
Inkomoko: BBC
TANGA IGITECYEREZO