RFL
Kigali

Mc Joel ufitanye imishinga n'abarimo Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo nshya "Uri Kristo" - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2023 16:04
0


Umuhanzi Mc Joel utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba afitanye imishinga n'abahanzi banyuranye barimo Theo Bosebabireba, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Uri Kristo".



MC Joel yasohoye hanze amashusho y'indirimbo "Uri Kristo" nyuma y'igihe gito yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio. Ni indirimbo yatunganyijwe na Master P uri mu bahagaze neza mu Karere mu gutunganya neza indirimbo zo kuramya bo guhimbaza Imana.

Mc Joel si mushya mu muziki kuko yatangiye kuririmba muri korali z'abana mu mwaka wa 2006 mu itorero rya Baptist Church, icyo gihe yabaga mu gihugu cya Uganda. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yatangiye kwiyumvamo impano y'ubuhanzi, atangira kwandika no gusohora indirimbo ku giti cye. 

Nyuma yaje kwerekeza muri Amerika ari naho atuye magingo aya. Abifashijwemo na Master P, kuri ubu yasohoye amashusho meza y'indirimbo yitwa "Uri Kristo". Iyi ndirimbo yakorewe muri Shenge Media Group (SMG) iyoborwa na Master P, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo guhamya Imbaraga z'umwami Yesu Kristo ndetse n'ishingiro ryo kumwizera.

Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'igihe gito akoranye indirimbo na Nice Usanase ndetse akomeje gukorana n'abandi bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho afitanye imishinga n'abarimo Theo Bosebabireba ufatwa nka nimero ya mbere mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba.

Paradise.rw yanditse ko umwe mu mishinga ya Mc Joel igeze ku musozo ni indirimbo Mc Joel na Theo Bosebabireba bari gukorana, ndetse kuri ubu amajwi yayo Audio yamaze gusozwa, amashusho akaba arimo gutunganyirizwa muri studio ikorwamo na Master P.

M.C Joel akomeje gukora ibiterane mu bice bitandukanye byo muri Amerika ndetse no gusangiza abakurikirana konti ze na Youtube ibikorwa bitandukanye bya muzika. Yateguje ibikorwa byinshi muri uyu mwaka birimo ibitaramo n'ibihangano yakoranye n'abahanzi batandukanye.


Mc Joel aritegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba


Joel yashyize hanze indirimbo yise "Uri Kristo"


Master P niwe washyize uburyohe mu ndirimbo "Uri Kristo" ya Mc Joel

REBA INDIRIMBO "URI KRISTO" YA MC JOEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND