Kigali

Tuyizere Etienne yegukanye Heroes Cycling Cup mu buryo butunguranye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/01/2023 22:32
0


Umukinnyi Tuyizere Etienne ukinira ikipe ya Benediction Club -Kitei P, yegukanye isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rya Heroes Cycling Cup akoresheje amasaha 3, iminota 15, n'amasegonda 50.



Kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama mu mujyi wa Kigali, hakinwe isiganwa rya Heroes Cycling Cup, ryanyuze mu bice bya Remera na Kibagabaga. Abasiganwa bahagurutse saa 10:00 am, bahagurukira i Remera imbere ya BK Arena, banyura, -Tele10 - MTN Nyarutarama  bakata mu Kabuga ka Nyarutarama berekeza ku Bitaro bya Kibagabaga -Bagaruka Arena Bakomeza bazenguruka inshuro zitandukanye hagendewe ku byiciro byakinwe.

Tuyizere Etienne ukinira Benediction Club -Kitei P niwe wabaye uwa mbere mu bakinnyi bakuru ndetse no mubatarengeje imyaka 23, intera ingana na Kirometero 116 yakoresheje amasaha 3 iminota 15 n'amasegonda 50. Ku mwanya wa kabiri haje Habimana Jean Eric ukinira ikipe nshya ya Inovo Tec, akaba yarushijwe na Etienne umunota umwe n'amasegonda 3, Masengesho Vainqueuer aza ku mwanya wa 3.

Tuyizere Etienne niwe wegukanye irushanwa rya mbere mu mukino w'amagare mu 2023

Mu bagore, basiganwe n'ingimbi, basiganwe intera ya Kirometero 92, aho mu bagore, Nirere Xaverine wakinaga ku giti cye, yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 7 n'amasegonda 25 ku mwanya wa kabiri haje Mukashema Josiane ukinira Bugesera Cycling Team warushijwe iminota 10 n'amasegonda 25, Mwamikazi Djazila aza ku mwanya wa 3 ari nabwo bwa mbere yari akinnye mu cyiciro gikuru.

Habimana Jean Eric wambaye icyatsi, niwe wabaye uwa 2, nyuma y’aho mu 2020 ariwe wari wegukanye iri rushanwa 

Mu bangavu basiganwe intera ya Kirometero 69, Byukusenge Mariatha yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 30 n'amasegonda 9, akurikirwa na Uwera Aline warushijwe iminota 3, Iragena Charlotte aza ku mwanya wa 3, aba bakinnyi bose bakaba bakinira Bugesera Cycling team.

“Irushanwa ryangenze neza ntabwo ryangoye cyane, ahantu hari hagoranye ni Kibagabaga honyine ahandi ntabwo byari bikaze" Nirere Xaverine aganira n'itangazamakuru. "Bwa mbere nacomotse, barangarura, nyuma ndongera ndagerageza bakuraho, birangira nigendeye."

Tuyizere Etienne ahamya ko kwitwara neza byagizwemo uruhare n'imyitozo barimo bitegura Tour du Rwanda. "Isiganwa ryagenze neza, twari dufite imyitozo ihagije mu kigo aho turi kwitegura tour du Rwanda, urumva ko twari tumeze neza. 

Mfite ikipe ikomeye biri no mu byatumye isiganwa ritangora cyane. Twatangiye turi kumwe, mbonye tugeze mu birometero 10 bya nyuma nibwo navuze ngo reka ngerageze amahirwe ndebe ko nabiyaka, mbikoze mbona birashobotse, birangira nitwaye neza.”

Byukusenge yegukanye irushanwa rye rya mbere

Godeliève Mukasarasi, Vice chancelor of Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour (CHENO) wari umushyitsi mukuru, aganira n'itangazamakuru yatangaje ko impamvu bakorana na siporo ari uko ari hanwe mu hatambutse ubutumwa bugamije kugera ikirenge mu Ntwari zatubanjirije

"Murakoze cyane, twahisemo Siporo kubera ko umuco w'ubutwari, ukwirakwira hose mu banyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko. Siporo ikunze gukorwa n'uburyiruko ndetse rugakunda no kuyireba. Umuco w'ubutwari, urubyiruko ruwugize uwabo, twazabona abantu benshi bagera ikirenge mu ntwari zatubanjirije."

Murenzi Abdallah yatangaje ko iri siganwa rifite igisobanuro gikomeye ku mwaka w'imikino 2023. "Ni intangiriro y'umwaka nk’uko mubivuze. Iri siganwa ribimburiye ayandi muri uyu mwaka, bivuze ko umwaka tuwutangiye, kandi mubonye ko bitanga ikizere kuko abakinnyi  bitwaye neza bose ari abakinnyi bakiri bato." 

Abakinnyi bahagurukiye kuri Arena ndetse ni naho basoreje








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND