RFL
Kigali

Etincelles v Marine FC - Umukino wabanjirijwe n'akarasisi, Stade Umuganda iruzura

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/01/2023 16:20
0


Habanje kuvugwa ibisa n’amarozi mbere y’umukino ukomeye uri guhuza amakipe ya Etincelles FC na Marine FC ahuriye ku Mujyi wa Rubavu, ariko ntibyabujije kuzura Stade Umuganda.



  • Mu masaha y'igitondo cyo kuri iki Cyumweru, umujyi wazengurutswe kenshi n’abafana b’aya makipe yombi batangiza ibirori, kugeza ahashyira i Saa munane mbere ho isaha imwe n’igice ngo umukino utangire.

Ahashyira i Saa Cyenda (15:00) Stade Umuganda yari imaze kugeramo abafana benshi baje kwihera ijisho 'Rubavu Derby' aho abo ku mpande zombi bakaniye kubona intsinzi.

Uyu mukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona ubaye Marines FC impungenge zo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe yaba ikomeje kutitwara neza. Iyi kipe y'ingabo zirwanira mu mazi ni iya nyuma ku rutonde n'amanota 7, mu gihe Etincelles iri ku mwanya wa 6 n'amanota 26.

Abafana ba Etincelles bashyuhije umujyi kare

Stade yakubise yuzuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND