RFL
Kigali

NKORE IKI: Mfite imyaka 60 umugabo wanjye akomeje kunca inyuma anziza ko ndi umukecuru

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/01/2023 22:24
1


Ubusanzwe izi nkuru ntabwo zikunze kujya hanze, gusa kuri ubu umugore yashyize agisha inama nyuma y’igihe abangamiwe cyane n’umugabo we umuhoza ku nkeke ngo ntabwo akimushimisha bityo ko agiye kwishakira abana bakiri bato.



Uyu mugore wagishije inama mu gahinda kuzuye amarira nk’umugore ukomeje kubabazwa n’uwo bashakanye kandi bakaba bageranye mu zabukuru, yagize ati: ”Njye maze imyaka myinshi mbana n’umugabo wanjye, kuva tukiri bato ntabwo yigeze anyiyereka nk’uko arimo kubikora magingo aya.

Umugabo wanjye yarankundaga cyane, twarakundanaga ku buryo igihe cyose yagiraga icyo akenera yambwiraga cyangwa yaba afite ikintu akeneye akambwira nkamufasha bidasabye ko tujya kukarubanda.

Mu minsi yashize rero yafashe urugendo ajya mu butumwa bw’akazi mu kandi karere katari akacu dutuyemo amarayo iminsi 5, mu kugaruka yaje yahinduye isura, yaje atarwiyambitse ari gutekereza ibintu byinshi. Ntabwo nigeze mwima umwanya kuko twaraganiriye tugeza aho yambwiye ngo njye ntabwo nkimugera ku nzoka. Sinzi icyo yari avuze.

Nyuma y’aho yahise akomeza kwitara bitandukanye n’uko yitwaraga na mbere hose maze tugiye kuryama ndamwegera, ndamubaza nti: ”Ko wahindutse mugabo mwiza, ko ubona dusazanye neza, kugeza ubu wabaye iki koko mutware mwiza”.

Yaranyitegereje maze arambwira ngo ‘Erega wowe umaze no gusaza’

Mu by’ukuri sinzi icyo nakora pe ndi mu rungabangabo nabuze epfo na ruguru ndagisha inama kuko biragaragara ko umugabo wanjye akomeje kunca inyuma pe”.

Bakunzi ba InyaRwanda.com, nyuma yo gusoma iyi nkuru, tugusabye gutanga ibitekerezo ugafasha uyu mubyeyi. Niba nawe ufite inkuru yo kuduha watwandikira unyuze kuri Email yacu info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Albert1 year ago
    Inama namugira nuko yasenga Imana kuko niyo ihindura ibintu ndetse n'abantu





Inyarwanda BACKGROUND