Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu basizi bahagaze neza, yashyize hanze igisigo gishya yise ‘Ivanjiri II’ yahuriyemo n’umuririmbyi Alpha Rwirangira.
Iki gisigo kije gikurikira icyo yakoze bwa mbere yise ‘Ivanjiri’.
Muri iki gisigo cya mbere uyu muhanzi aba ari mu isi mu gihe ‘Ivanjiri II’ aba
yagiye mu ijuru nk’uko yabibwiye InyaRwanda.
Ati ‘‘Nk’uko tubizi mu buzima twese tugira imyemerere
itandukanye ariko tugahurira ku Mana. Muri kiriya gisigo mba ndi mu ijuru. Nkabarira
Imana inkuru z’iwacu iby’imico yadutse itari isanzwe n’ibindi. Ni igisigo
nakoze ndi mu mwanya w’umuntu wagiye kubonana n’Imana.’’
Yavuze ko yakoranye na Alpha Rwirangira kuko basanzwe
baziranye, ndetse yaramwifashishije kuko yumvaga muri iki gisigo yajyamo bikaba byiza cyane.
Akomeza avuga ko uretse iki gisigo bafitanye indi mishinga
myinshi.
Rumaga yari aherutse gushyira hanze album y’igisigo
yise ‘Mawe’ iriho ibisigo 10 birimo n’iki yashyize hanze.
Muri ibi bisigo harimo icyo yise “Mawe” yanitiriye iyi
album, “Inyana y’Inyange Imaragahinda”, “Narakubabariye” yahuriyemo na Bruce
Melodie, “Kibobo” yakoranye na Juno Kizigenza na “Mazi ya Nyanja” yakoranye na
Alyn Sano.
Hari kandi “Intango y’Ubumwe” yahuriyemo na Mr Kagame,
Bulldogg na Yvan Buravan witabye Imana ushize, “Komera Mukobwa”, “Intambara
y’Ibinyobwa” yakoranye na Rukizangabo na Rusine ndetse, “Komera Mukobwa” n’iki
gisigo yashyize hanze.
Rumaga mu kwamamaza iyi album yafashe ifoto ari kumwe
n’umubyeyi ku buryo bamwe bakekaga ko
ari nyina ariko avuga ko atari we ahubwo ari uko izina rya album ari
"Mawe" cyangwa se "Mama" bityo akaba yarifashishije uwo
mubyeyi kugira ngo ubutumwa buriho bugire injyana.
Uyu musore kugeza ubu yamaze kumurika n’urubuga ruzajya
rucururizwaho ibisigo ndetse ni naho album ye izabanza kujya ica. Kugeza uyu
munsi Rumaga ari gukorana n’abasizi barimo Saranda Poetes, Tuyisenge Olivier,
Dinah Poetes na Fefe Kalume.
Iyi album iriho iki gisigo yashyize hanze uyu musore yayanditse mu 2019, yahisemo
kuyishyira hanze ku wa 3 Nyakanga 2022
cyane ko ariyo tariki avukaho. Ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga ni bwo iyi album
izashyirwa ku mbuga zitandukanye, ahereye ku rubuga rwe yise “SigaRwanda”.
REBA IGISIGO RUMAGA YASHYIZE HANZE
TANGA IGITECYEREZO