RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi: Isimbi Noeline na Turahirwa Moses bamamaye mu mwambaro wa Adam na Eva

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/01/2023 16:01
8


Isimbi Noeline wamamaye mu marushanwa y’ubwiza akaza no kwinjira mu byo gukina filime z’urukozasoni, yagaragaye ari kumwe na Turahirwa Moses umaze iminsi yarihariye inkuru nyamukuru z’imyidagaduro mu Rwanda.



Mu gihe hitegurwa ishyirwa hanze ry’imyambaro mu kiswe Kwanda, ibintu bikomeje gufata intera ndetse abahangamideli bo mu nzu ikomeye ya Moshions ntibakiryama aho bari mu myiteguteguro yo kumurika iyo myambaro.

Turahirwa Moses watangije inzu y’imideli ya Moshions mu 2016, ubu afite isura nshya mu myidagaduro bishingiye ku mashusho n’amafoto yakwirakwiye mu minsi ishize. Yasobanuye ko ayo mashusho ari ayo muri filime ivuga ku buzima bwe yashyizwe hanze n'abatabiherewe uburenganzira.

Moses uheruka kugera mu Rwanda kuko ibyabaye byose byabaye mu gihe yari i Burayi aho yavuye yerekeza muri Aziya, akomeje ibikorwa byo kwamamaza imyambaro yitezweho gushyirwa hanze mu mpera za Mata 2023 n’intango za Gicurasi 2023.

Kuri ubu yagaragaye ari kumwe na Isimbi Noeline wamamaye mu gukina filime z’urukozasoni ndetse unaherutse kwibagisha amabere ngo arusheho kugira ateye neza. Ni ibintu bisa nk’ibitangaje kuko aba bose bazwiho amakuru asa n'adasanzwe mu muryango nyarwanda yo kwambara umwambaro wa Adam wa Eva [Gushyira hanze amafoto abagaragaza bambaye ubusa].

Kuri Isimbi Noeline, we yemera ko ibyo abikora akanavuga ko abakiriya benshi afite ku mbuga agenda acururizaho ari abanyarwanda, naho Turahirwa Moses bikaba byaradutse mu mezi y’impera za 2022 ubwo ijambo Kwanda ryatangiraga kurandaranda none rikaba rigeze kure.

Isimbi yari yambaye inkweto zizamuye z’umukara, ikabutura ngufi imufashe y’umukara n’agapira bijyanye k'umukara. Turahirwa Moses yari yambaye imyambaro y’umukara n’inkweto z’umukara, muri iyo harimo agapira gato kameze nka k'inkumi kazwi nka 'mukondo out’.Isimbi Noeline uherutse kwibagisha amabereIsimbi Noeline na Turahirwa Moses bahuye nyuma y'amafoto n'amashusho yabo adasanzwe yatumye barushaho kwamamara Ifoto ya Isimbi Noeline iri mu mafoto ye atavugwaho rumweIfoto ya Turahirwa Moses yavugishije benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana lsmael1 year ago
    Nibyiza cyane
  • Iradukunda bonus1 year ago
    Birabaje murwanda ibyo bije bite koko
  • Nibishaka jean 1 year ago
    Gusa jye ntekereza niba umuntu Akora ibyoyatekereje gusa business yariyoyose itahesha agaciro nyiraho ingana na zero
  • Jean-Marie1 year ago
    Murikebuke
  • nsabiganje j baptiste1 year ago
    ndabasuhuza cne uwo munyarwanda numunyarwanda kazi bifuza ko twabafasha iki kugira ngo bagendere kumuco wabanyarwanda nabanyarwandakazi?
  • Ruita1 year ago
    Murakoze gutuma bamamaria kurushaho
  • Gerard1 year ago
    Ndumva bakwamburwa ubunyarwanda kuko nimperuka.jbabunza ninzerezi zurupfu
  • Nsengiyumva edson1 year ago
    Sh ibyo ntibikwiriye abandoned burwanda pe





Inyarwanda BACKGROUND