RFL
Kigali

Yamuhaye ikaze atamuzi! Amakosa 12 ya Element atuma afatwa nk’uwahemukiye Country Records yamureze

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/02/2023 22:18
8


Iyo urebye aho umuziki w’u Rwanda wavuye n’aho ugeze ibyo kwishimira ni byinshi, gusa nabwo impungenge ntizabura kuvugwa cyane iyo usesenguye ukareba imikorere idahwitse ya bamwe mu bari muri iki gisata.



Ese umuzimu wateye mu bahanzi nyarwanda, iyo sekibi ituma abo tubona nk’ikipe itanga icyizere isenyukira mu mayira twamugereka kuri nde? Ni nde Nyirabayazana w’izi mvururu zikunze gukoma mu nkokora ababa bakataje mu kugira iyo bageza iyi segiteri ya muzika ikunze guhangwa amaso na benshi bitewe n’uburyo abanyamuziki bakunze gukora ibihangano bifasha bensh?.

Kuri ubu kuvuga iterambere rya muzika nyarwanda ntuvugemo Country Records na Element kwaba ari ukwigiza nkana. Nubwo hari n’abandi bagize uruhare rukomeye mu kubaka iki gice, ntawakwirengagiza uruhare rwa studio Country Records yazanye Producer umaze wamamaye mu gutunganya indirimbo mu Rwanda ari we Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element.

Element w'imyaka 22 yigaragaje guhera mu gihe cya Covid-19, akomeza gukorana imbaraga kugeza abaye umwe mu ba producers batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda. Mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 ndetse na Isango na Muzika Awards 2022 , Element yahawe igihembo cya Producer w'umwaka. 

Gusa nubwo mu kibuga hafanwa umukinnyi utsinze igitego, umuhanga nyawe iyo ahaye umukinnyi amashyi anasigaza ay’umutoza. Ibi bishatse kuvuga ko umuntu wese ukurikiranira ibya muzika hafi ntiyasibaga kubona buryo ki Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja yabaga akubita hirya no hino ashakisha inzira zose zishoboka uyu mu producer yanyuramo kugira ngo akomeze atere imbere.

Iyo ukurikiranye amateka ya Noopja na Element usanga byari bigoye kubatandukanya, kuko Noopja twavuga ko ari we wubatse uyu mu producer guhera ku munsi wa mbere kugeza ubu.

Kuwa 13 Mutarama 2023 nibwo inyaRwanda yasohoye inkuru ivuga ko "Element yasinye imyaka itatu muri Label ifasha Bruce Melodie". Iyo nkuru yatumye benshi basesa urumeza ubwo bitewe no kumva ko Producer Element yateye umugongo studio ya Country Records yamugize uwo ari we uyu munsi. Ni benshi cyane bagarutse kuri iyi nkuru uri Youtube, Facebook na Twitter.

Benshi babaga baganira ku makuru y’itandukana ry’aba bombi bafatwaga nk’umwana n’umubyeyi. Nyuma yuko aya makuru atangiye kujya hanze, buri ruhande rwirinze kugira byinshi rutangaza, gusa amakuru inyaRwanda.com ifitiye gihamya ni uko Producer Element yavuye muri Country Records nyuma y'imyaka itatu yari ayimazemo.

Uko yagiye, umwuka yasize aho yarerewe mu muziki, umubano we n'uwo yitaga se wa kabiri, byose biri mu byatumye tugaruka kuri iyi nkuru igaruka ku igenda rye.

Mu gukora iyi nkuru, twibanze kuri ejo hazaza h’umuziki nyarwanda dushingiye ku ngero zitandukanye z’aba producers n’abahanzi bagiye batandukana n'abo bakoranaga bitewe ahanini n’inyungu bibwira bagira mu gihe baba barya bonyine ibikomoka mu buhanzi bwabo batabisangiye n’ababubatse.

Urugero rworoshye ni urwa Manager Muyoboke Alexis wagize uruhare mu kubaka benshi mu bahanzi bakomeye tuzi nka Tom Close, Dream Boys, Charly na Nina, Social Mula n’abandi, ariko benshi mu batandukanye nawe ugasanga ntibahiriwe no gukomeza umwuga wabo nk'uko bahoze.

Dushingiye ku rugero rwa Element, ikigaragara ni uko benshi mu Banyarwanda n’abakunzi b’umuziki bababajwe n’itandukana rye na Country Records, ibyo benshi bafata nko kureba indamu akibagirwa igihango yagiranye n’ikipe yamwubatse.

Ese koko ubuhemu Element ashinjwa n’abatanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Country Rescord ubwayo bumuhame?

Nyuma yo gusesengura iby’urugendo rw’uyu mu producer, twasanze hari byinshi yirengagije bituma agwa mu mutego wo kwirukira ibishashagirana, yirengagiza isezerano n’icyizere yagiriwe kuva ava iwabo ku Kibuye kugera muri Country Records aho inzozi ze zabereye impamo.

Ni ubusesenguzi twafashijwemo na Hategekimana John umu Agent wa Country Records ku bakiriya b’indirimbo z’iyobokamana ari nawe wadutangarije ibikubiye muri iyi nkuru byose, igice cya mbere.


Element na Job muri Country Records

Igice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzakigenera Element werekeje muri muri 1:55, atubwire ku rugendo rwe, anatubwire koko niba yaba yaragiye biganiriwe dore ko amakuru ahari ari uko nta biganiro byabayeho. Mu busesenguzi bwa Job, yatubwiye amakosa 12 Element yakoze ndetse ngo ashobora kuzicuza:

1.Yatengushye uwamwizeye atamuzi

Element nk’umuntu wiyumvishemo Country Records na Noopja, ari iwabo mu cyaro amaze kubona ko ntaho yamenera, igihe cyarageze ahamagara Noopja amusaba ko yamufasha akamubera 'Manager' mu muziki, Noopja atazuyaje yaje kumusaba ko bazabonana, abivugana n’ababyeyi ba Element, bemeranywa nko Element ajya Kigali mu wundi muryango mushya bari bungutse.

Ku ikubitiro, Noopja yiyumvishemo Mugisha Fred Robinson (Element) bitewe n’ahanini na Kinyoni wahoraga abwira Noopja, birangira yemeye kumubera Manager. Element akigera i Kigali yisanze mu muryango mushya wa Noopja, babana ameze nk’umurera nk’abandi bana be.

Aho ni ho Element yabaniye cyane na Nyakwigendera Kinyoni wari mu ba founder ba Country Records, akaba murumuna wa Noopja ndetse na mukuru wa Producer Kozze. Babanye aho igihe kinini, Element afatwa nk’umwana mu bandi, arerwa, agaburirwa, yambwikwa, aho byagoranaga kumutandukanya n’umwana wo muri urwo rugo.

Iki cyizere Noopja yagiriye Element atamuzi, ni cyo benshi bashingiraho bibaza bati “bishoboka bite ko Element yagenda atya?”

2.Element yaje ashaka kuba umuririmbyi, Noopja amuhindura Producer

Amakuru inyaRwanda.com ifitiye gihamya ni uko ubwo Element yazaga i Kigali, yaje aje kuba umuhanzi. Noopja yakoze ibishoboka byose ariko nyuma aza gusanga ikiruta ari uko uwaje aje kuba umuhanzi ahubwo yaba producer.

Ibi Noopja yabitewe ahanini ni uko yabonaga byarabagoraga gukorana n’aba producers babaga biyambajwe mu gutunganya indirimbo za Element. Igihe cyarageze Noopja abwira Element ko ibyo kuba umuhanzi byaba bihagaze ahubwo atangira kumufasha muri 'trainings' zo gutunganya umuziki ari na ko amuhuza n’aba producers batandukanye, amushakira amasomo y’iyakure n’ibindi.

Byonyine, kuba Element yaraje yumva yaba umuhanzi, hakagira umuremamo imbaraga akamukuriza impano yo gutunganya indirimbo ari nayo yatumye yamamara, ntawabura kuvuga ko inyuma ya Element tubona hari uwamwubatse utarakunze kwigaragaza ari we Noopja, kandi akaba akwiye icyubahiro gituruka kuwo yagiriye ineza.

3.Izina Element Eleeeh yaryiswe n'itsinda rya Country Records

Tweet ya Element yo kuwa 7 Kanama 2021 ubwo Noopja yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Mugisha Fred Robisnson [Element] yanditse aya magambo: “Inzozi zanjye zabaye impamo umunsi wa mbere nahuye n’uyu mugabo uri aha!

Yamye ankoreshaho ijambo ryitwa “FOCUS” cyangwa se kudata intumbero ari naryo ryatumye mba umugabo ndiwe nonanaha, yanyise ELEMENT, kugeza n'ubu sindamenya impamvu ki yabikoze cyangwa yankunze atya. Isabukuru nziza COUNTRY BOY. Amashimwe menshi mukuru wanjye (@noopja ).

Ikindi ni uko nyuma yo kwitwa Element na Noopja, Kinyoni wa Country Records ari we wise Element izina ry’impine Eleeeh bitewe n'uko yakundaga kurimuhamagara cyane ngo “Eleeeh, eleeeh …”.

Byabaye impano zidasanzwe iyi nzu yari ihaye umwe mu bo bari baramaze kwakira mu muryango wabo nk’uwo bazakomezanya akazi ko kwagura no guteza imbere muzika bibandagaho. Byaje rero kurangira mu gihe bakoraga Jingles z’akazi bahitamo Eleeeh na Country Records, Jingles zimenyerewe mu ndirimbo zose zikorerwa muri Country Records.

Job (uri ibumoso) niwe mu Agent wa Country

Aya magambo ya Element ari kuri Twitter yaje no kuyapostinga no kuri Instagram ye aherekejwe n’ifoto bigaragara ko ari iya kera ubwo Element yari akigera muri Kigali aje gufashwa na Noopja. Ibi byose, aya mateka, ni ibikomeza gutuma abantu bibaza ngo ko umubano w’aba bombi wari ufite impamvu ziwukomeza, izawushenye zaturutse he?

4. Element yaritangiwe, we yanga kwitangira abandi

Mu gihe Element yari i Kigali kwa Noopja, yemerewe na studio gutangira kwitoreza ku bikoresho bya studio ariko bibanza kugoranaho gato bitewe n'uko abandi ba producers babaga muri Country Records bumvaga igihe kitaragera ngo uyu mwana yicare ku byuma cyane ko yari ataramenya kubikoresha.

Noopja yaje kumenya ayo makuru biramubabaza asaba ko niba bimye umwana we Element umwanya wo kwitoreza ku byuma byarutwa n'uko studio yahagarika imirimo yayo wenda n’inyungu zindi zikarorera, ariko agafasha uyu mwana kugira ngo inzozi ze zibe impamo.

Noopja yakomeje kwitanga ari na ko ahamagara ubudasiba abatunganya indirimbo bakomeye barimo ba Pastor P na Mastola, abasaba kumubera hafi umwana yifurizaga kugira icyo ageraho mu buzima. Ibi byose Noopja yabikoze yitanga, kuko nta kindi gihembo yari ategereje.

Uwakoze ubu busesenguzi, aganira na inyaRwanda.com yaragize ati: "Kuki we [Element] yananiwe kuba yafasha Noopja kugera ku nzozi ze agahitamo kumureka kandi amakuru ahari ari uko mu byo bateganyaga, bavugaga ko nko mu myaka yindi 5 cyangwa 7 bumva inzozi zabo zizaba zigeze kure bityo Element yashaka kuva mu rugo nk’umwana wakuze akaba yabiganiraho na Noopja akanamufasha mu nzira nshya ye’’.

5. Ntibyari ngombwa ko iby’igenda rya Element Noopja yabimenyeye kuri Twitter

Ubwo inkuru yahwihwiswaga ko Element yagiye, Noopja ntiyari ahari, yari muri Kenya muri gahunda yari yatumiwemo zo kugirwa uhagarariye Trace Tv mu Rwanda. Iyi nkuru yatunguye Noopja utari abyiteze, kugeza ubwo yarinze agera mu Rwanda ntacyo abiziho.

Element yakomeje kubihisha ariko bamwe mu bari mu ikipe ya hafi y’abatwaye Element, bakomezaga kubibwira abandi, biza kurangira Element abwiye Noopja ko yahisemo kugenda kuko ngo yabonye ahandi hari iterambere.

Ese koko nk’ahantu hakureze byari bikwiye ko nunategura kuhava wagenda utunguranye udasezeye kandi uzi ko ari wowe wari warahawe icyizere nk’utunganya indirimbo mukuru? Ibi byose ni byo abakurikiranira hafi ibya muzika baheraho bavuka ko ibi bintu uyu musore yakoze ari ikosa rikomeye atakagiriye uwamwitangiye bene aka kageni.

Noopja aherutse guhishura ko Kinyoni yarozwe

Mu magambo Noopja aherutse gutangaza ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa inyaRwanda.com ubwo iyi nkuru yari ikivugwa bushya, yavuze ko nubundi atari kuzabana na Element akaramata, ariko kumva umwana wareze, witangiye, wahaye byose agenda atakubwiye cyangwa ngo ntanaguteguze birababaza. Ibi bituma umuntu yibaza niba ineza Noopja yakozwe yarahindutse igicumuro kuri Element.

6. Element abitse amabanga y’ubuzima yahawe na Noopja

Akigera i Kigali, Element yakunze kujya agirwa inama na Noopja y'uko yazitwara mu buzima bw’umuziki yari yinjiyemo. Ibi Noopja yabikoraga bitewe ahanini n’impungenge yabaga afite yanga ko Element wari umeze nk’umwana we yazagwa mu moshya.

Hategekimana Job, inshuti ya Noopja akomeza avuga ko mbere y'uko Element ajya mu kiganiro kuri Radio cyangwa Televisiyo yagombaga kubanza kwiga uko yasubiza ibibazo biba bigoye abanyamakuru babaza rimwe na rimwe. Ikindi ni uko Noopja yatoje Element kwirinda gusamara, kugira ibigari no gushaka kwishyira mu rwego atarimo agamije kwiyerekana.

Ibi byose kimwe n’andi masomo y’imyitwarire yo guca bugufi, kubana na bose, gukunda gusenga biri mu bigize impamba ikomeye Noopja atahwemye guha abo mu ikipe ye yose na Element arimo. "Ese aho agiye naho bizaba uko? Cyangwa bazamwigisha kwitwara nk’ibirangirire byo ku rwego rwo hejuru (VIP)? Ni ukubihanga amaso" Job ni ko avuga.

7. Element yasezeye Noopja mu gihe yari akiri mu kiriyo cy’umuvandimwe we Kinyoni, byabaye nko kumutera igisongo mu gisebe

Kimwe mu kintu gikomeye cyababaje Noopja nk'uko umwe mu nshuti ze witwa Job Hategekimana yabivuze, ni uburyo Element yanzuye kumusezera bakiri mu bihe bikomeye by’ikiriyo cyo kubura umuvandimwe we Noopja, umwe mu bana Noopja avuga ko yakundaga kandi yizeraga bitewe n’impano ye y’ubuhanzi yakunze kugaragaza afasha abandi bahanzi mu kubandikira indirimbo no kubafasha gushaka injyana z’indirimbo babaga bakorera muri studio.

8. Iterambere yagejejweho na Country Records ryatumye yihenura aho kwiyoroshya

Umunyarwanda yaravuze ngo umuntu uzamumenya natunga ifaranga! Iyo urebye uko Element yitwaraga mbere n'uko yari atangiye kwitwara kuri Noopja nyuma yo kwamamara no kugira bimwe ageraho mu buzima, ubona ko byakomeje gutera Noopja impungenge yibaza impamvu uyu mwana yaba atangiye guhinduka kandi yaramwizeraga nk’umwana witonda.

Kinyoni uherutse kwitaba Imana

Job inshuti ya Noopja, akomeza avuga ko Element akimara gutunga imodoka, yahise atangira kwitwara gisore, akabura mu kazi, atangira kugira inshuti n’ibigare kugeza ubwo Noopja yahamagaraga Element nk’inshuro 5 ntamwitabe.

Kuba kandi Element yari producer ugezweho, byatumaga akorera ifaranga wenda yabonaga nka byose mu buzima bwe ariko ntahe agaciro Noopja watumye agera kuri uru rwego. Byabaye nka kurya umwana abona se ashaje akumva ko nta gaciro agifite bitewe ahari n'uko nta gatege cyangwa se afite ibihanga by’ubusaza. Umunyabwenge nyawe ni udakangwa n’iby’isi, ifaranga riraza rigashira ariko ntakiruta kubana, nubwo benshi babifata nk’imisango y’abatindi.

9. Yateye umugongo uwamuhaye ijambo asanga uwijeje abandi ijuru ntiyaribaha

Mu itandukana rya Element na Country Records, umuhanzi Bruce Melodie ni we uvugwa mu b’imbere cyane ko ari nawe studio ireberera inyungu za Bruce Melodie yashinze kureshya no kumvisha Element ko agomba kuva muri Country Records aho yita iwabo akerekeza hanze mu bundi buturo.

Gusa, dushingiye ku ngero zifatika z’abatunganya imiziki bakoranye na Bruce Melodie kuva yatangira umuziki, bakamuba hafi, bakamwitangira batizigamye, ariko uyu muhanzi yamara kugira icyo ageraho gifatika akabatera umugongo, urutonde rurimo amazina akomeye ku buryo nta mahirwe y'uko ibyo Element yagiye akurikiye azabibona nk'uko yabyijejwe.


Element (uri hagati) yari amaze kugera ku rwego rw'Aba producers bakomeye mu Rwanda

Mu bantunganya umuziki bazamuye Bruce Melodie harimo Fazzo Pro utamerewe neza muri iyi minsi, Piano The Grooveman, Junior Multisystem n’abandi. "Ese ibyo Bruce Melodie atakoreye aba bagabo baruhanye cyane mbere aho ni byo azasohoreza kuri Element? Reka tubitege iminsi" - Job afite impugenge nyinshi. Ntawabura kuvuga ko urugero rw’ibyabaye kuri aba bagabo batereranywe na Bruce Melodie rwaba ikizira kuri uyu muhungu wateye umugongo Country Records.

10. Itandukana rya Element na Country Records, “Vibe” mbi mu muziki

Mu bantu bose bakunda umuziki nyarwanda, ni bacye batishimiraga ikipe ya Country Records bitewe n’imiziki myiza batanze uhereye muri Covid-19, ubwo Isi yose yambaraga udupfukamunwa. Kugeza ubu indirimbo nyinshi tuzumvamo “Country Records Eleeeh”.

Nubwo buri ruhande mu ruvugwa muri iyi nkuru ruzakomeza gukora akazi karwo na nyuma yo gutandukana, ntawabura kuvuga ko abakunda muzika bazawumva batishimye neza kuko itandukana rya Element na Country Records ni inkuru iryana mu matwi.

11. Niba izina Element Eleeeh ari irya Country Records, byagenda gute ryatswe uwaryiswe?

Mugisha Fred Robinson wiswe Element na Noopja, amaze kwamamara cyane ku izina rya Element. Gusa, impungenge ni zose mu gihe impande zombi zananirwa kwicara ngo zumvikane neza ku itandukana ryabo neza.

Mu gihe byarangirira mu makimbirane no guhangana, nta kabuza Noopja yakwisubiza izina rye kuko birazwi n’ibimenyetso bibyemeza birahari. Ikindi kirenze ibyo ni uko amakuru afitiwe gihamya ari uko n’izina Element Eleeeh n’ibindi birango bya Country Records byose Noopja abifitiye inyandiko ya Copyright ku rwego rwa Afrika ku buryo haramutse hagize uwibeshya mu kubivogera abanyamategeko be babyinjiramo akaba yabibyaza amafaranga atangira ingano.

Job wo muri Country Records

Ureste ibi gusa kandi, n’izina Okkama naryo Noopja yise uyu muhanzi ni umutungo mu by’ubwebge wa Noopja, gusa yahisemo kuriha Okkama mu kumushyigikira mu nzira ye ya muzika. Ubwo Okkama yari yatumiwe mu kiganiro The Choice ku Isibo TV yemeje ko Noopja ari we wamwise iryo zina.

Job akomeza yibaz ati "Ese niba Noopja yarise Mugisha Fred Robinson izina Element yifuza ko aba cyangwa ateganya ko ari umwe mu bagize ikipe ye, akanabikora atekereza ku nyungu z’ejo hazaza, azemera umukoresha mushya wa Element ko yaza gufata no gukoresha umusaruro wa Country Records ku nyungu zindi zitari iz’iki kigo? Ese Element niba yumva aho ageze yishoboye, azahitamo kubaka indi Brand nshya?".

Andi makuru yizewe ni uko mu minsi micye zimwe mu ndirimbo zizajya zisohoka muri Country Records zishobora kuzajya zumvikanamo Jingle ya Eleeeh cyane ko hari n’undi mu producer wamaze kuboneka uzitwa iri zina mu gihe Mugisha Fred Robinson yakomeza kwirengagiza imbaraga za Noopja mu rugendo rwe.

12. Gushaka gukira vuba, kumera nka runaka

Abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, bavuga ko Element yahisemo neza gukurikira inyungu ze, cyane ko ihene ifatwa igihebeba, naho abandi barimo na Job bakoranye bakavuga ko yahubutse akamera nk’urutishije indonke inshuti n’ubuvandimwe bw’abamufashije.


Kinyoni yasize icyuho

Umwe mu ba producers bakizamuka utarashatse ko tuvuga izina rye, yatubwiye ko Country Records ari studio buri producer wese aba arota gukoreramo cyangwa kuzamukiramo. Asanga Element ari nko gukina n’amahirwe no kwicira abakiri bato kuko byatera Noopja kumva azinutswe no gufasha izindi mpano nshya bitewe n’amateka mabi yasigiwe na Element yari yizeye.

Iyo usubije amaso inyuma usanga abahanzi n'Abajyanama babo bakunze akenshi gutandukana no gupfa ibyo benshi bita ibidafatika mu gihe baba bageze ku rwego rutanga icyizere cyiza cy’ibyo baba bakora. Ibi bikomeza guhura n’ingero nyinshi z’abatunganya imiziki batandukana nabi na studio bakoreraga bikarangira iterambere ryabo ritamaze kabiri.

Element na Country Records bari bamaranye imyaka itatu irimo hafi umwaka umwe Element yamaze aba kwa Noopja ari na ko yiga ibyo gutunganya muzika n’indi ibiri yari amaze akora ibyo gutunganya indirimbo. Itandukana ryabo ryabaye inkuru yagarutsweho cyane, ahanini bitewe n’amateka iyi kipe yari imaze kubaka mu muziki nyarwanda.

Mu gusoza iyi nkuru, twabibutsa ko ibiyikubiyemo ari ibitekerezo twakuye mu bakunzi b'umuziki barimo n'uwakoranye na Element, uzi neza uko yari afashwe muri Country Records. Ni ibitekerezo bishingiye ku mikoranire y'amazu atunganya imiziki n'aba Producer, ndetse n'ingero zifatika z'ibyabaye mu muziki nyarwanda.

Ubwo Element yashimiraga byimazeyo Noopja wamwise Element

Bruce Melodie yabengutse impano n'ubuhanga bya Element mu gutunganya indirimbo

Inkuru yacu y'ubutaka, tuzakomeza gushaka uko tuganira n'abo ku ruhande rwatwaye Element, aho amakuru avuga ko ari kubarizwa muri 1:55AM Ltd isanzwe ifasha Bruce Melodie.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndihokubwayo therence1 year ago
    Ayiiiwee ntahemukiy abamureze nkumwana anahemukiy batoya biw bogiriw icyizer kuko aho icyizer kubamuzamuy kirayoyots kimw nubwo yagiy atavuz yogaruka gusab sorry mumuryango wamwise izina
  • Mugunga1 year ago
    Njye numva nta makosa yakoze nonese niba yarabonye aho abona agatubutse kuki Atari kujyayo? Erega yari umukozi ntabwo yari umucakara,twashimira country record kuko yamufashije ariko agomba kureba ibimufitiye inyungu, uretse no kuba umukozi iyo business iguha make urayifunga ugafungura ikwishyura neza, umucuruzi mwiza ntareba aho yubakiye izina ahubwo areba ahamwinjiriza cyane, menya nawe warahawe ruswa yo kumusebya kuko nawe uwakwishyura menshi wava ku inyarwanda.com
  • Irankunda wilson1 year ago
    Inyarwanda ndabubaha ndanabakundacyane Kd nkund amakuruyanyu Gs namwe hano mwakabij Mwashizemo gukabya gukabije
  • Hussein 1 year ago
    Bacumugani mukinyarwanda bati ntibibuka yavomye kwiriba ryantibazirikana ururimi rw'Ikinyarwanda rwubahwe abanyabwenge bumvira mumigani amafaranga numushyitsi bigaragara Nopja yishimye byinshi Gusa ibikorwa yakoze bigaragara burumwe Gusa kuriyisi harababeraho gusenya ibikorwa byabandi kubera ishyari nabibonye kenshi muri Kigali nahandi henshi ahumuntu atangiza business ye yatangira kujyenda neza ugasanga abantu batangiye kumushyiraho igitutu bamwuririzaho Ibiciro byubukode Ninkibyobyose Element nawerero ninkiyonzu navuze ruguru Element namugereranya nka shikarete iyishizemo ubuki igikurikiraho murakizi Kandi nanyina wundi agirate mukoze cyane Murwanda havutse aba producer benshi beza ntarondora harinabo twakunze cyane guza bitewe duhora dushaka kumva icyanga cyibigezweho tugenda tubona ibirenze Noopj kumubyeyi kabisa humura ntucike intege urumuhanga courage mukazikawe Allah azaguha indimpano haribenshi bakifuje kukugeraho
  • Lucas ira1 year ago
    Icyiza nuko muriyi nkuru twumvise uruhande rumwe Hari urundi mutarumva ubundi rwose irimo kubogama cyane!! Nibyo country record yafashije element ndetse cyane ariko ntawakwirengagiza ko nawe haricyo yayifashije Ese Element atarayizamo country record yaririhe?? Yakoraga iki?? Ahubwo country record ibabajwe cyane nuko igiye kubura aba client kuko bazakurikira uwo bazaga basanga!! Erega numwana ageza igihe akava iwabo akajya gushaka Ubundi buzima Rero nopja nimba Ari umubyeyi Koko Atari umucuruzi wiyambitse umwambaro w'ububyeyi yakabaye yishimira intambwe umuhungu we ateye!!! Ese ikibazo nuko agiye ?? Cyangwa naho agiye?? Nimba umukinnyi ava mu ikipe 1 akajya muyindi ikibazo kirihe Kuzimya buji yabandi ntibituma iyawe yaka cyane
  • Ishimwe 1 year ago
    Yashunswe nibiguruka ajyana nabyo kandi siko biguha umunyenga wifuza ngo nuko urakarabyo azabyicuza! reka nijyendera mayiweee
  • Musanganire dominizo1 year ago
    Birababaje cyn ukuntu eleeeh atandukanyr na country records nuburyo twamukundaga cyn jye nahoraga kuri Instagram ye ngeba ko ntandirimbo yapostinz nabaga numva ariwe mu produce bishobotse wajya ukora indirimbo zose zo murwanda gusa nakora come back muzamubabarire mumvumye
  • Jeanpaul 1 week ago
    Ntabundi bushoboka ko eleeh yagaruka muri cauntry record gusa aribeshya nawe abate nka multisystem nibwo yabona ubugari bwumutima wumuntu.





Inyarwanda BACKGROUND