RFL
Kigali

King Charles III yirukanye Prince Andrew i Bwami

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2023 9:03
0


King Charles III yamaze kwirukana umuvandimwe we Prince Andrew i Bwami, nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu.



Prince Andrew, umuvandimwe w'umwami Charles wa III yirukanwe i Bwami nyuma y'igihe kinini avugwaho imico idahwitse, irimo no kuba yarafatanije n'umunyemari Jeffrey Epstein gufata ku ngufu abagore batandukanye. Muri Kamena ya 2022 nibwo bwa mbere abashinjaga Jeffrey Epstein mu nkiko bavuze ko yafatanyaga na Prince Andrew, bituma ahita yamburwa inshingano ze nk'igikomangoma cy'u Bwongereza.

King Charles yirukanye Prince Andrew i Bwami

Icyo gihe ubwo Queen Elizabeth II yamburaga Prince Andrew inshingano ze hamwe n'izina ry’i Bwami, yahise amusaba no kuhava akajya gutura ahandi. Gusa Prince Andrew yagaruwe i Bwami nyuma y’aho Queen Elizabeth II yari arembye, kugeza anatanze muri Nzeri. Kuva icyo gihe Prince Andrew yagumye kuba i Bwami, kugeza ubu yongeye kuhirukanwa na King Charles III.

Prince Andrew yari yarambuwe inshingano ze nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu.

Nk'uko ibinyamakuru byinshi byo mu Bwongereza byabitangaje, byavuze ko abashinzwe umutekano w’i Bwami basohoye Prince Andrew mu ngoro ya Buckingham Palace nyuma y’aho King Charles III yari yamusabye ko agomba kuhava mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira, nyamara akabirengaho. 

King Charles yari yarasabye Prince Andrew kuva i Bwami mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

The Sun yatangaje ko King Charles III yirukanye i Bwami umuvandimwe we Prince Andrew nyuma y’aho umwe mu bagore bamushinja kubafata ku ngufu witwa Virginia Giuffre asohoye igitabo kirimo uburyo Prince Andrew yamuhohoteye, ndetse akavuga ko biteye isoni kuba umuryango w’i Bwami ntacyo ubikoraho.

King Charles yabujije Prince Andrew kugaruka i Bwami

Daily Express yo yatangaje ko kuba Prince Andrew w'imyaka 61 yirukanywe i Bwami byaturutse ku mpamvu nyinshi zirimo nko kuba yarabaye umusinzi, kugaragara ajya mu mazu y'ibimansuro (Strip Club) no kuba imbata y'urusimbi. Ibi byose nibyo byatumye yamburwa inshingano ndetse akaba nta mihango y’i Bwami akitabira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND