RFL
Kigali

Burundi: Umuyobozi w'ishuri arashinjwa gusambanyiriza abanyeshuri mu biro yashashemo matera

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/01/2023 22:16
0


Mu nama yahuje abarezi na Minisitiri w'Uburezi mu gihugu cy'u Burundi, umuyobozi w'ishuri bamushinje gusambaniriza abanyeshuri mu biro bye yashashemo matera.



Iyi nama yabereye ku ishuri ry'Ubuvuzi rya Gitega kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, Umunyamabanga w'ishuri rya Lycee Technique Christ Roi yatunze agatoki umuyobozi w'iryo shuri  ko yashashe matera mu biro akayisambanyirizaho abanyeshuri binjiramo bitwaje kwisobanura.

Uwo munyamabanga yavuze ko umunyeshuri w'umukobwa yinjira mu biro avuga ko agiye kwisobanura nyamara agiye gusambana n'umuyobozi we.

Minisitiri w'Uburezi nubwo yahawe amakuru kuri icyo kibazo, ariko nta cyemezo yagifasheho, ariko avuga hazakorwa iperereza. Yavuze ko uyu muyobozi nahamwa n'icyaha azahanwa n'amategeko. Uwo muyobozi w'ishuri ntiyari ahari kugira ngo yisobanura ku byo ashinjwa.


Inkomoko.: La nova Burundi.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND