RFL
Kigali

SC Kiyovu ishobora guhanwa kubera abafana bayo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/01/2023 13:48
0


Isaha ku yindi, ikipe ya Kiyovu Sports ishobora guhabwa ibihano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' bitewe n'uko abafana bayo baherutse kugaragara batuka ndetse bashaka gusagarira umusifuzi Mukansanga Salima.



Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize, Mukansanga Salima yatutswe bikomeye n'abafana ba Kiyovu Sports nyuma yo kutanyurwa n'imisifurire ye mu mukino wahuje iyi kipe y' i Nyamirambo na Gasogi United ukarangira amakipe yombi anganyije Ubusa ku busa.

Hagati mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, abafana ba SC Kiyovu bitotombye ubwo umupira wari ukoze kuri umwe mu bakinnyi ba Gasogi United, ntihatangwa Penaliti nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu mupira w'amaguru.

Ibi byarakaje abafana b'Urucaca cyane ko uretse kuba barashakaga amanota atatu y'umukino bifuzaga by'umwihariko gutsinda ikipe ya Gasogi United isanzwe ibagora kurusha andi makipe yose bakinnye kuva mu myaka ine ishize.

Bamwe mu bayovu bumvikanye batuka bikomeye Mukansanga Salima ndetse mu minota ya nyuma y'umukino umwe mu bafana agarurwa n'inzego z'umutekano ashaka kujya gusagarira umusifuzi.

Abafana ba SC Kiyovu kuri Stade ya Bugesera

Nyuma y'umukino, Minani Hemed ukuriye abafana ba SC Kiyovu yanditse ubutumwa burebure asaba imbabazi mu izina ry'abafana akuriye ndetse asobanura ko abatukanye babikoze ku giti cyabo.

Gusaba imbabazi kwa Minani Hemed ariko ntibikuraho ko FERWAFA yamaze gutangiza iperereza ku bafana ba SC Kiyovu kugira ngo hagenwe ibihano bibakwiriye.

Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa yatangaje ko Raporo y'umukino bashyikirijwe igaragaza ko Mukansanga Salima yatutswe n'abafana ndetse bakagerageza kumukubita, bityo hatangiye iperereza ngo harebwe icyakorwa.

Bwana Karangwa yavuze ko mu busanzwe hari ibihano biteganywa n'amategeko ngengamyitwarire bigenerwa abafana bateza imidugararo kuri Stade anavuga ko hari ubwo ikipe ihahwa mu mwanya w'abafana bayo nk'iyo abafana bakoze amakosa ari benshi ku buryo batamenyekana umwe ku wundi.

Ahenshi ku isi, iyo abafana bitwaye nabi mu mukino runaka, ikipe yabo ihanishwa gukina umubare w'imikino runaka yo ku kibuga cyayo idafite abafana, bityo igahomba umurindi w'abayitera ingabo mu bitugu cyo kimwe n'amafaranga batanga kugira ngo barebe umukino.

Mukansanga Radhia Salima wandagajwe n'abayovu ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite ndetse akaba umwe mu bagore bubashywe ku Isi ya ruhago kuko yanditse amateka nk'umwe mu bagore batatu basifuye bwa mbere mu mikino y'igikombe Cy'Isi, ubwo cyaberaga muri Qatar mu mpera za 2022.

Mukansanga Salima (Ufashe umupira) ni umwe mu basifuzi bubashywe ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND