RFL
Kigali

Kanye West yahuje umukobwa we North n'umugore we mushya Bianca Censori

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:24/01/2023 12:26
0


Kanye West yagaragaye bwa mbere ari kumwe n'umukobwa we North n'umugore we mushya Bianca Censori, ubwo aba batatu basangiriraga hamwe muri resitora ya Maribu mu mpera z'icyumweru gishize.



Nk’uko ikinyamakuru Hollywood life cyabitangaje, abapaparazzi babonye Kanye akurikiwe n'umugore we Bianca Censori barekeza muri resitora ya Maribu, aho bari bagiye gusangirira ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama.

Kanye yagaragaye asohokanye n'umugore we muri resitora ya Maribu, aho baje gusangwa n'umukobwa we North West

Amakuru akomeza avuga ko nyuma umukobwa wa Kanye, North West w'imyaka 9, yaje kubasanga kuri iyi resitora azanywe n'inshuti ya Se n'abashinzwe kumurindira umutekano.

Ndetse bivugwa ko ari ubwa mbere Kanye, ahuje umugore we baherutse kurushinga n'umwe mu bana be.

Kanye yashyingiranywe na Bianca Censori mu birori by'ibanga byabaye mu ntangiriro za 2023, ariko amakuru avuga ko aba bashakanye batarahabwa icyemezo cy’ishyingirwa cyemewe n'amategeko.

Aba bombi bagaragaye bwa mbere basangira amafunguro kuri Waldorf Astoria Beverly Hills i Los Angeles ku ya 9 Mutarama, mu mafoto agarazaza Kanye yambaye impeta yo gushyingirwa, nyuma gato yo gutangazwa ko yasezeranye mu rusengero, mu gihe byatangazwaga ko yaburiwe irengero.

Umuntu umwe utatangajwe amazina yabwiye Hollywood Life ko uwahoze ari umugore w'uyu muraperi, Kim, atitaye ku buzima bw'urukundo bw'uwahoze ari umugabo we. Yagize ati "Kim ntabwo yitaye ku byo akora mu buzima bwe bw'urukundo, igihe cyose azakomeza kwita ku nshingano ze nka Se w'abana babo.”

Mbere ya Censori, Kanye yavuzwe mu rukundo n'abarimo umunyamideli wo muri Brazil, Juliana Nalu n'umunyamideli ukomoka mu mujyi wa Miami, Chaney Jones, wanishushanyijeho izina rye 'Ye'.  

North West yaje azanwe n'inshuti ya Kanye n'abashinzwe kumurindira umutekano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND