RFL
Kigali

Julian Sands wamamaye muri sinema i Hollywood muri Amerika yaburiwe irengero

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:24/01/2023 11:12
0


Umukinnyi wa filime w’Umwongereza ariko wamenyekanye muri sinema ya Hollywood muri Amerika, Julian Richard Morley Sands [Julian Sands], amaze iminsi yaraburiwe irengero.



Uyu mugabo  amaze iminsi 11 yaraburiwe irengero tariki 13 Mutarama 2023, ubwo yari ari guterera imisozi [Hiking] mu gace ka San Gabriel Mountains mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika.

Ibura rya Julian Sands w’imyaka 65, ryatangajwe n’umugore we Evgenia Citkowitz.

Avuga ko bari gukorana n’inzego z’umutekano mu gace bikekwa ko yaburiyemo ku buryo zabafasha, hakamenyakana irengero ry’uyu mugabo w’icyamamare muri sinema.

Henry Sands usanzwe ari umuhungu wa Julian Sands akaba n’intyoza mu byo guterera imisozi; ibintu byatumye se aburirwa irengero nawe yiyunze ku muryango we.

Hifashishijwe drones n’indege za helicopter byatangajwe ko havumbuwe imodoka bikekwa ko ari iy’uyu mugabo ariko yuzuyeho urubura, cyane ko muri Amerika muri ibi bihe bari bugarijwe narwo.

Hageragejwe gushakisha amerekezo ya telephone ye nabwo ntibyakunda, gusa umuryango we uvuga ko ataba yarahitanywe n’urubura cyane ko ajya kujya muri iyo misozi yagiye yabyiteguye.

Julian Sands yatangiye kumenyekana muri sinema mu myaka yo mu 1980. Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo “Arachnophobia”, “Warlock” na  “Leaving Las Vegas.”

Yamenyekanye kandi muri “24”  mu  2006 mu gace ka munani ka  “Dexter”  mu  2013 no mu zindi.Uyu mukinnyi wa filime yaburiwe irengero

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND