RFL
Kigali

Priyanka Chopra yihanije abamunenga ko yatwitiwe n'undi mugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/01/2023 10:57
0


Umuhindekazi Priyanka Chopra uherutse kwibaruka umwana yatwitiwe n'undi mugore, yafashe umwanya yihaniza ababimunenga anasobanura impamvu yabimuteye.



Priyanka Chopra ni umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime kabuhariwe ukomoka mu Buhinde, gusa kuri ubu akaba asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we n'umugabo we Nick Jonas. Uyu mugore uherutse kwibaruka imfura ye y'umukobwa yatwitiwe n'undi mugore, yihanije abamunenze kubera iki cyemeza yafashe.

Priyanka Chopra hamwe n'umugabo we Nicki Jonas bibarutse imfura batwitiwe n'undi mugore.

Priyanka Chopra wakoresheje uburyo bugezweho bwo kubyara umwana atariwe wamutwise ahubwo yishyuye undi mugore akamutwitira (Surrogate), yaganiriye n'ikinyamakuru British Vogue Magazine agira icyo abivugaho. Yagize ati: ''Ntabwo kuba ntaritwitiye umwana wanjye si amahitamo napfuye gukora, kuko siko byagombaga kugenda ariko kubera ibibazo by'ubuzima niko byagenze''.

Priyanka Chopra yihanije abamunenga kuba yaratwitiwe n'undi mugore.

Yahishuye ko impamvu z'ubuzima bwe arizo zatumye adatwita imfura ye y'umukobwa.

Yakomeje yihaniza abamunenga agira ati: ''Abantu banenga ko ntigeze ntwita umwana wanjye ntabwo bibareba. Bahisemo kuncira urubanza batazi impamvu nabikoze, kandi nabikoze kuko njyewe abaganga bari bambwiye ko nyababyeyi yanjye ifite ikibazo. Ese nari kwemera ngatwita nziko inda yavamo isaha iyo ariyo yose? Abantu bagakwiye kubanza kumenya impamvu nabikoze mbere y’uko bangaya''.

Priyanka Chopra yavuze ko akunze kubwirwa amagambo y'urwango y’abamugaya ko atatwise umwana we.

Priyanka Chopra w'imyaka 40 yakomeje agira ati: ''Urebye amagambo yuzuye urwango mbwirwa buri munsi kubera ko natwitiwe n'undi mugore, wagira ngo ni ikindi kintu kibi nakoze. Nabwira abantu bakarekeraho gucira imanza abandi bagore nkanjye, kuko baba batazi impamvu yabiduteye cyane ko nta n’umwe utifuza gutwita umwana we''.

Kugeza ubu Priyanka na Nicki Jonas ntibarerekana isura y'umwana wabo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND